Ibi byatangajwe mu birori byo guhemba uturere two mu Ntara y'Iburengerazuba twabaye indashyikirwa mu kwishyura Ejo Heza na Mituweli, byabereye mu Karere ka Karongi ku wa 29 Ukwakira 2026.

Ibi birori byabaye mu gihe u Rwanda rumaze igihe rukoze amavugurura muri gahunda ya Mituweli, aho hongewemo serivisi 15 z'ubuvuzi zishyurirwa abanyamuryango zirimo no kuvura indwara zikomeye nko kuyungurura amaraso, kanseri n’izindi.

Aya mavugurura yatumye umusanzu wa Mituweri wiyongera ugera hagati ya 3.000 Frw na 20.000 Frw ku mwaka, mu gihe mbere umunyamuryango yishyuraga hagati ya 3.000 Frw na 7.000 Frw.

Bayigane Gaspard wahagarariye Urwego rw'Igihugu rw'Ubwiteganyirize (RSSB) muri ibi birori, yavuze ko muri rusange amavugurura aherutse gukorwa muri gahunda ya Mituweli yagabanyije ijanisha ry'abishyura ubu bwisungane.

Yashimye Akarere ka Rusizi, kuko mu baturage bako 431.000 bagomba kwishyura Mituweli, abarenga 382.000, bangana na 88,7%, bamaze kuyishyura.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habimana Alfred, yavuze ko icyafashije aka karere kuza imbere mu kugira abaturage benshi bishyuye Mituweli ari ukubegera no kubasobanurira impamvu umusanzu wiyongereye.

Ati "Twabasobanuriye ko hari serivisi z'ubuvuzi bahabwaga bakiyishyurira 100%, ariko zikaba zarashyizwe muri serivisi zitangirwa muri Mituweli. Harimo kuyungurura amaraso, insimburangingo, kuvura kanseri n'indwara z'umutima."

Ibirori byo gushimira uturere twabaye indashyikirwa mu kwishyura Ejo Heza na Mituweli byabaye nyuma y'imyaka itatu bitaba.

Mu turere turindwi tugize Intara y'Iburengerazuba, hashimiwe uturere dutatu: Akarere ka Rubavu kihaye umuhigo ukomeye wo gufasha abaturage bako kwizigamira miliyari 1 Frw muri Ejo Heza mu mwaka umwe, kandi kakawuhigura, mu gihe umuhigo kari kahawe wari ibihumbi 800 Frw.

Akarere ka Nyamasheke na ko kashimiwe kubera kugira abasore n'inkumi benshi biteganyiriza muri gahunda ya Ejo Heza, ndetse n'abantu benshi bayitabira bakora imirimo itanditse.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yashimiye RSSB ku bw'igikorwa cyo gushimira uturere twabaye indashyikirwa, ariko avuga ko uturere two muri iyi Ntara tudakwiye kwirara kuko tugifite urugendo rurerure, by'umwihariko mu kwishyura Mituweli.

Ati "Kuba RSSB yaje kudushimira ntabwo bihagije, kuko nk'uko byagaragajwe, hari ibipimo bikiri hasi cyane cyane muri Mituweli. Turacyafite abaturage batarishyura umusanzu n'abawishyuye igice, ku buryo badashobora kwivuza."

Ntibitura yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga batangiye bwo gusura abaturage urugo ku rundi, bakamenya abatarishyura Mituweli n'imbogamizi bafite.

Abasaba kugabanyirizwa umusanzu na bo bazasobanurirwa uko bikorwa, kuko basanze iyo abaturage bamaze gusobanurirwa impamvu umusanzu wiyongereye bahita bishyura.

Imibare ya RSSB igaragaza ko mu Ntara y'Iburengerazuba habarurwa abaturage 856.897 batarishyura ubwisungane mu kwivuza, mu gihe abandi 169.585 batabasha kubona serivisi z'ubuvuzi kuko bishyuye igice cy'umusanzu.

Uturere twabaye indashyikirwa mu kwishyura Ejo Heza na mituweli mu Ntara y'Iburengerazuba twahembwe
Guverineri Ntibitura yagaragaje ko kuba hari abatarishyura mituweli mu Ntara y'Iburengerazuba bihangayikishije