Mu kiganiro yatanze ku bijyanye n’iyi ndwara, Dr Ntaganda yasobanuye ko umuvuduko w’amaraso uterwa n’uko imitsi yakira amaraso ava mu mutima iba itakibasha kuyakira ku gipimo gikwiye.

Ati “Umuvuduko w’amaraso ni kunanirwa kw’imitsi yakira amaraso ava mu mutima kuko amaraso aturutse mu mutima akwiye kugendera ku gipimo runaka. Icyo gipimo iyo kidahuye umuvuduko w’amaraso ushobora kuba mwinshi cyangwa ukaba muke. Iyo ari muke ni uburwayi n’iyo ari mwinshi ni uburwayi.”

Yagaragaje ko mu byongera ibyago byo kugira umuvuduko ukabije w’amaraso harimo umubyibuho ukabije, kunywa itabi, inzoga, kugira isukari nyinshi mu maraso ndetse n’ibinure byinshi mu maraso.

Ati “Kandi ibyo byose mvuga uretse inzoga n’itabi ibindi birakenewe, ari ibinure birakenewe, ari isukari irakenewe ari umunyu urakenewe ahubwo iyo bibaye byinshi ni bwo biba ikibazo n’iyo bibaye bike na bwo biba ikibazo.”

Dr. Ntaganda yavuze ko umubyibuho ukabije ari ikibazo gikomeye kuko umubiri ubika ibinure cyane cyane ku nyama zo mu nda, ari naho hari ingingo nk’umutima.

Yasobanuye ko uko umuntu amarana igihe umuvuduko w’amaraso ari mwinshi, ari ko ushobora kwangiza ingingo zitandukanye.

Ati “Uko iminsi igenda watangiye kugira umuvuduko w’amaraso niko ukwangiriza ingingo. Urugingo ruzatangira kubabara mbere ni urwafashwe mbere, ni yo mpamvu niba ubabara umutwe, ugatangira kunanirwa guhumeka, ugatangira guterera ahantu ukananirwa, kubyimba amaguru, kubabara mu nda, ibyo byose ni ibimenyetso”

Yibukije ko umuvuduko w’amaraso ushobora gutera ingaruka zikomeye zirimo stroke, kwangirika k’umutima ndetse n’impyiko.

Dr Ntaganda yashimangiye ko siporo ari imwe mu nzira zikomeye zo kwirinda iyi ndwara.

Ati “Siporo buriya ni rwo rukingo  rw’abatararwa. Abenshi usanga batangiye kuzikora nyuma y’uko barwaye, bagatangira kureka ibi n’ibi na za diabete ni ko bigenda, siporo utangira kuyikora nk’umuti.” 

Yasabye abantu kwisuzumisha kare, kugira ngo abasanze bafite umuvuduko w’amaraso batangire gukurikiranwa no gufata imiti uko bikwiye.

Muganga yasobanuye igituma abantu barwara umuvuduko w'amaraso