Byagarutsweho mu munsi mukuru mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya indwara y’imbasa, wizihijwe kuwa 24 Ukwakira 2024.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kamonyi Marie Josée Uwiringira yavuze ko aka karere kakiri kuri 90% mu bwitabire bwo gukingiza imbasa, ababyeyi batungwa agatoki.
Yavuze ko hari nk’abimuka badasoje inkingo z’abana aho bageze ntibabashe gukomeza kubakingiza, amakimbirane mu miryango atuma iyi gahunda yibagirana cyangwa igapfobywa, n’imyemerere ituma bamwe banga gukingiza.
Ati “Hari n’Imirenge imwe n’imwe ifite abaturage bafite imyemerere itemera gahunda za Leta zimwe na zimwe harimo no gukingira. Twiyemeje kubakorera ubukangurambaga tukabigisha kandi bagenda bahindura imyumvire pe”.
Yavuze ko bifashisha abajyanama b’ubuzima kugira ngo baganirize imiryango irimo amakimbirane n’ibuza abana gukingirwa.
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa byo gukingira muri RBC, Dr Hassan Sibomana yasubije abibaza impamvu u Rwanda rukomeza gukangurira abaturage gukingiza abana kandi rufatwa nk’igihugu kitakirangwamo imbasa.
Ati “Isi yabaye umudugudu. Birashoboka ko indwara yava mu kindi gihugu ikagera iwacu mu munsi umwe. Urugero rwiza ni Covid-19. Iki cyorezo cyahereye mu Bushinwa tukabyumvira kure twumva ubwo burwayi butatugeraho, ariko mu gihe cy’umwaka umwe bwageze henshi ihitana imbaga”.
“Imbasa yaragabanutse ku kigero cya 99.9% ariko nta kudohoka. Abana bagomba gukingirwa kugira ngo nihaza umwana wanduye uvuye mu kindi gihugu ntiyanduze abo asanze”.
Sibomana ashimira Minisiteri y’Ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa nka OMS bishyura izo nkingo kugira ngo abaturage bazibonere ubuntu, kuko zihenda cyane ariko zikishyurwa kubw’ubuzima bw’ibyo bibondo.
Umukozi w’Ishami ry’umuryango w’Ababibumbye ryita ku buzima mu Rwanda, Dr Rosete Nahimana yavuze ko imbasa ari indwara mbi ariyo mpamvu kuyirinda ari ingenzi.
Ati “Imbasa ni indwara idakunze kugaragaza ibimenyetso. Ikimenyetso cya nyuma cyakubwira ko umuntu yagize imbasa, ni ubumuga buhutiyeho. Itera ubumuga buhoraho, ntibuvurwa ngo bukire.”
Muri uyu muhango kandi hashimiwe Leta y’u Rwanda idahwema kwita ku baturage bayo no kubungabunga ubuzima bwabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!