{Kumva neza impamvu bamwe mu bagore babyarira kwa muganga bakabyara neza batabazwe, abandi bakabyara babazwe ni ikibazo umuntu wese ashobora kwibaza.}

Amakuru yandikwa n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Le Figaro, avuga ko hari impamvu zimwe zishobora gutuma umugore yabyara abazwe.

Nk’uko ikinyamakuru Le Figaro kibyandika impamvu zishobora gutuma umugore yabyara abazwe harimo; kuba uruhinja rwaba ari runini ntirubashe gukwira mu mwanya umwana asohokeramo, mu gihe umwana yavutse atambamye kuvuga atabanje umutwe, kugira mu matako (bassin) hafunganye ku mubyeyi, kuba umura (uterus) ufite inkovu zatewe nuko mbere yabyaye abazwe cyangwa indi ndwara yatumye abagwa umura, umutima w'umwana utarimo gutera neza, ibise byahagaze, ndetse no mu gihe umwana yananiwe ntabashe gusohoka.

Uretse zino mpamvu, umugore wabyaye bwa mbere abazwe bibaye ngombwa ko abyara yakagombye kongera kubagwa kugira ngo hagabanywe bimwe mu bibazo umwana ashobora guhura nabyo mu gihe nyina yaba yabyaye ku buryo busanzwe.

Indi mpampu yakwiyongera kuzavuzwe, ni umubare utari muto w'ababyeyi bahitamo kubyara babazwe kabone n'iyo baba ari nta kindi kibazo bafite, ahubwo gusa bitewe n'impamvu runaka zasobanuriwe muganga na buri mugore ku giti cye wabihisemo ngo abyare abazwe.

Inkuru dukesha: UMUGANGA.com