Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Boston mu 2020 ku bijyanye n’ubuzima bw’imyorokere, bwagaragaje ko abagore benshi babyara mu mpera z’ukwezi kwa munani no mu ntangiriro z’ukwa cyenda, ibintu bisobanurwa nk’ingaruka z’iminsi mikuru.
Bigaragara ko kwisanzura no kunywa inzoga nyinshi biranga iminsi mikuru bigira ingaruko ku kwiyongera k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Ibi bituma umubare munini w’abakobwa n’abagore usama muri ibi bihe nkuko amasesengura atandukanye yagiye abigaragaza.
Abashakashatsi kandi bagereranyije inda zisamwa mu gihe cya Noheli no ku munsi w’abakundana (st Valentin), basanga mu gihe cya Noheli aribwo habaho kwiyongera gukabije.
Bavuga ko nubwo ku munsi w’abakundana nabwo imibonano mpuzabitsina idakingiye ibaho ku bwinshi, byo biba umunsi umwe gusa mu gihe muri ibi bihe bya Noheli n’Ububani ho biba igihe kirekire kugeza mu ntangiriro z’umwaka.
Si ibi gusa ariko kuko ubushakashatsi buherutse gukorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko hari indi siyansi yihishe inyuma y’uku kwiyongera kw’inda mu minsi mikuru ya Noheli.
Nkuko raporo yavuye muri ubwo bushakashatsi ibivuga, intangangabo umubiri ukora mu gihe cy’ubukonje ziba zifite umwimerere n’imbaraga, ndetse n’igi ry’umugore rikagira ubushobozi buri hejuru bwo kuzakira.
Ibi byombi byongera amahirwe yo gusama igihe hakozwe imibonano mpuzabitsina idakingiye mu mpera z’umwaka kurenza ku munsi w’abakundana.
Ibi nibyo bitera ikitwa “Christmas effect” mu ndimi z’amahanga, aho usanga abana benshi bavuka mu mpera z’ukwezi kwa Kanama no mu ntangiriro za Nzeri.






Ibitekerezo 0