Iyi ndwara ifata umwana ataravuka kuko imufata hagati y’amezi abiri n’atatu akiri mu nda, akaba ari cyo gihe haba hari gukorwa inzira imufasha kwituma no kwihagarika mu mubiri w’umwana.

Ubundi biba bifatanye ariko iyo bigeze mu gihe bigomba gutandukana, ni bwo hazamo icyo kibazo gituma bidatandukana.

Iki kibazo gikunzwe kugirwa n’abahungu n’abakobwa mu buryo butandukanye bitewe n’imiterere yabo, kuko urugero nko ku mwana w’umuhungu ugifite usanga ntaho kwitumira afite kuko ‘rectum’ ifatana n’uruhago rw’inkari cyangwa aho yihagarikira.

Rectum ni igice kibika imyanda mbere yo gusohoka.

Ku rundi ruhande ku umwana w’umukobwa ufite iki kibazo usanga na we nta hantu wo kwitumira afite ariko we aba yituma binyuze mu gitsina cye kubera ko ‘rectum’ iba icyegereye.

Mu kiganiro Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK yatambukije mu muyoboro wa YouTube, Impuguke mu kuvura indwara z’abana, Dr. Alain Jules Ndibanje, yasobanuye byinshi ku bijyanye n’iyi ndwara.

Dr. Ndibanje yavuze ko iyi ndwara ikunze kwibasira abana benshi kuko nk’imibare igaragaza ko mu bana ibihumbi bitanu bavuka ku Isi, umwe muri bo ayivukana.

Iyi mibare yiyongera muri Afurika kuko mu bana ibihumbi bine umwe muri bo avukana iki kibazo.

Mu bibazo bikunze kwibasira abana mu Rwanda, 40% muri byo usanga biba bigizwe n’iyi ndwara ya Anorectal Malformation (ARM).

Ati “Iki ni ikibazo kuko nk’abana bavuka bafite ibibazo byo kutituma usanga iki kibazo cyo kutagira aho bitumira kiri hejuru y’ibindi, usanga kiri hafi 40% y’ibindi bibazo byose, noneho iyo hiyongereyeho indwara y’amara afunze bigera kuri 70%.”

Yagaragaje ko abana bavukanye iki kibazo baba bafite ibindi bibazo ku mubiri kuko iyi ndwara iri mu bwoko bw’izikunze kuba ziri kumwe n’izindi ndwara.

Ati “Abana bavukanye iki kibazo baba bafite ibyago bigera kuri 40% cyangwa 50% byo kurwara izindi ndwara.”

Iyo babonye umwana afite icyo kibazo bahita bagenzura niba nta zindi ndwara yaba yavukanye zirimo umuhogo, umutima, amara, impyiko, ndetse n’izindi.

Dr. Ndibanje avuga ko abana bavukanye iki kibazo bacye muri bo bahita bavurwa bitewe n’uko ikibuno cyabo kiba kitaratandukanye cyane.

Ati “Abana bacye duhita dukorera bakimara kuvuka, aho ngaho ikibuno cyabo kiba kitaratandukanye badafite aho bitumira ariko kiri hafi cyane.”

Gusa yavuze ko umubare munini w’abana bavukana iki kibazo bo bisaba kubabaga inshuro nyinshi kubera ko umwana muto ntabwo ashobora kwihanganira ikinya.

Ati “Tureba uburyo azahangana n’ikinya ku buryo tuvuga ngo umwana afite iminsi ibiri azahangana n’ikinya gute.”

Agaragaza ko umwana bamubaga igihe gito kugira ngo azabanze kongera ibilo.

Iyo babaze umwana babanza kumuha aho yitumira, kuko bidatwara igihe kirekire.

Nyuma y’amezi abiri cyangwa atatu umwana asubizwa kwa muganga bakongera bakamubaga kugira ngo bamushakire inzira yo kwituma, kandi iyo bikozwe uko ntabwo bafunga aho yitumiraga hasanzwe ubwo bisaba ko yongera kugaruka.

Ati “Tuba turetse gufunga ha handi ku nda, bya bisebe bye bigakira, natwe tukamenya ko ikibuno cye gifunguye neza, umwobo uhagije wo gusohora umusarani, tukabona gufunga ahandi.”

Yagaragaje ko iki kibazo gishobora gukira burundu gusa hari ibyo umubyeyi aba akwiriye gukurikiza ku buryo aba akwiriye kurinda umwana we kurya ibiryo bishobora gutuma arwara impatwe.

Avuga ko 40% by’abana bavukanye iyi ndwara barongera bagakira gusa bagira ibibazo birimo kwiyitumaho, kurwara impatwe z’igihe kirekire.