Niba warigeze kugiraho ikirungurira uzi ukuntu uba ubangamiwe, cyane cyane iyo wumva ibintu byotsa bizamuka mu muhogo. Kuri bamwe, ikirungurira gishobora guterwa n’ibiryo bimwe na bimwe cyangwa se imyitwarire; nko kunywa itabi, kubyibuha cyane cyangwa ibindi.

Ikirungurira giterwa na aside yo mu gifu iba iri kugaruka mu muhogo, ibi bigatera kumva ubushye cyangwa ubusharire mu muhogo.

Nubwo iyi ndwara iterwa no kuzamuka kwa aside zo mu gifu, hari ibintu bikunze gutera izi aside kuzamuka. Bimwe muri byo harimo ibiryo birimo aside nk’ikawa, ibitunguru, indimu ndetse n’ibiryo birimo urusenda. Uretse ibi kandi, ibinini nka ibuprofen, aspirin ndetse n’ibindi nk’imiti igabanya umuvuduko w’amaraso bishobora gutera ikirungurira.

Bimwe mu bimenyetse by’ikirungurira harimo kumva uri gushya mu gatuza cyane cyane nyuma yo gufungura, kugarura ibintu bisharira, kubabara mu nda yo hejuru, kugorwa no kumira n’ibindi.

Abantu benshi bafata indwara y’ikirungurira nk’aho idafite icyo itwaye kubera ko wenda batarabona uwo yajyanye kwa muganga, nyamara hari igihe iyi ndwara ikara ku buryo biba biri ngombwa kujya kwa muganga.

Igihe iyi ndwara ukunda kuyigira kenshi cyane, cyangwa utangiye kumva guhumeka bikugoye ni ngombwa kwihutira kujya kwa muganga kuko byagaragaye ko abantu barwara iyi ndwara cyane bagira ibyago biri hejuru byo kugira ibibazo by’umutima ugereranyije n’abadakunda kuyirwara.