{Inama y’Igihugu y’Ubuvuzi (RMC) irakora iperereza ku makuru avuga ko imikorere mibi y’abaganga yatumye umubyeyi n’uruhinja yari amaze kwibaruka bitaba Imana mu bitaro La Croix Du Sud biherereye mu mujyi wa Kigali.}

Nk’uko bivugwa n’Ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru, umutangabuhamya ariko utavugwa izina, avuga ko umugabo w’uwo mugore witabye Imana yasabye RMC kwiga ku bintu byatumye umugore we n’umwana bitaba Imana.

Umunyamabanga wa RMC, Dr Emmanuel Rudacyemwa, yemeje ko hatangiye gukorwa iperereza ku cyateye urupfu rw’uwo mubyeyi. Agira ti‘’Iki kibazo ni kimwe mu bindi biva mu mavuriro atandukanye, RMC ikaba ibyigaho."

Dr Rudakemwa yongeyeho ko RMC yigeze kwiga ku bibazo bimeze nk’ibyo, aho abaganga bari bakoze amakosa y’umwuga atandukanye, ariko na none ngo byagaragaye ko bimwe mu birego bitangwa n’abarwayi nta shingiro byari bifite.

Yashimangiye ko iperereza riramutse ryerekanye ko abaganga bakoze amakosa, arimo kwandikira umuti utari wo abarwayi, abo abaganga bazahanwa.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro La Croix du Sud, Dr Jean Nyirinkwaya, yavuze ko urupfu rw’uyu mubyeyi rwatewe n’uko umutima wahise uhagarara igihe yabyaraga.

Yavuze ko mbere y’uko umugore ajya mu gikorwa cyo kubyara , abaganga bari bamusuzumye babona nta kibazo, ariko igihe yarimo kubyara yahise ahura n’ikibazo cyo guhagarara k’umutima. Dr Nyirinkwaya atangaza ko bataramenya icyateye uko guhagarara k’umutima.

Ikindi kandi Dr Nyirinkwaya abona ko abaganga kenshi bakora uko bashoboye mu kugabanya ibyago bishobora kubaho mu gihe umugore abyara, ariko ngo rimwe na rimwe ntibashobora guhagarika ibyo byago.