{Nyuma y’uko abaturage binubiraga imikorere y’ibigo nderabuzima n’ibitaro muri rusange, Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuzima, Dr Uzziel Ndagijimana, aratangaza ko ibijyanye n’imitangire ya serivisi mu mavuriro harimo no kohereza abarwayi mu yandi mavuriro (transfert) bigiye guhindura isura mu minsi ya vuba.}

Dr. Ndagijimana yavuze ko ibibazo bigenda bibageraho aho abaturage cyane cyane abakoresha ubwisungane mu kwivuza bagaragaza byinshi batishimira harimo kwirengagizwa n’abaganga kimwe no kutabona ibyo bagenewe uko bikwiye.

Dr. Ndagijimana yavuze ko hagiye haboneka imbogamizi mu buryo abarwayi boherezwa ku yandi mavuriro igihe bibaye ngombwa hakaba harafashwe umwanzuro wo guhindura uburyo byakorwaga kugira ngo abarwayi bajye bavurwa neza kandi ku gihe.

Yagize ati : " Umurwayi ntazongera guhabwa urwandiko rwa ‘transfert’ gusa kuko byagaragaye ko hari igihe aburana na muganga kandi arembye cyane kubera ko muganga afite izindi mpamvu zituma ataboneka.”

Bikaba biteganyijwe ko utanze urwo rwandiko agomba kujya amenyesha muganga yoherejeho umurwayi kugira ngo uwo murwayi ashakirwe umwanya uboneye agereyo muganga yamwiteguye azi n’ikibazo cye, bityo ahite avurwa bitamugoye.

Ibyo kandi kugira ngo bishyirwe neza mu bikorwa, abarwayi babashe kubona ibyo bagenewe kandi neza, uwo muyobozi yasobanuye ko umuforomo cyangwa muganga azajya ahabwa agahimbazamusyi hagendewe ku myitwarire n’imikorere ye mu kazi ndetse na raporo y’abamugana.

Yagize ati : " Hashyizweho udusanduku tw’ibitekerezo abarwayi bagomba kugaragarizamo ibibazo n’ibitekerezo byabo, urufunguzo rwako rukabikwa n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge cyangwa mu karere ikigo nderabuzima cyangwa ibitaro bibarizwamo.”

Ibi bikazaba ari igisubizo kuri benshi batishimiraga uburyo boherezwa mu yandi mavuriro mu gihe bibaye ngombwa harimo gusanga muganga ahuze, ari mu nama n’ibindi, bigatuma basiragirayo iminsi myinshi.