{Inyungu umugiraneza avana mu itangwa ry’amaraso, hari uko amenya uko umubiri we uhagaze, kuko iyo bamufashe amaraso, bayapima bakamenya indwara arwaye nizo atarwaye. Gutanga amaraso kenshi bituma akomeza kwimenya, kandi niyo basanze hari indwara arwaye bagufasha kubona uko wakwivuza.}

Ibi ni ibyagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso cyatangizaga icyumweru cyo gutanga amaraso cyatangijwe kuri uyu wa 12 Kamena kikazasozwa i tariki ya 14 Kanama 2012, ubwo hazaba hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abatanga amaraso.

Nkuko bitangazwa na Gatare Swaibu, umukozi muri Centre National de Transfusion Sanguine CNTS amaraso ni umuti uhabwa umurwayi igihe indi yose iba yananiwe, agomba kuboneka mu buryo bwihuse kandi afite ubuziranenge.
Akomeza avuga ko utanga amaraso adakwiriye kubikora agambiriye igihembo, ko ahubwo ari igikorwa cy’urukundo n’ubutabazi.

Imibare iragaragaza ko ikigero cy’amaraso afatwa n’ahabwa abarwayi, uko umwaka ushize, undi ugataha kigabanuka. Ibyo biterwa n’uko gahunda za Leta zo kurwanya indwara n’impanuka zibigiramo uruhare. Urugero ni nka Polisi y’Igihugu na Minisiteri y’Ubuzima, iyo bikozwe neza abakenera amaraso baragabanuka.

Mukamazimpaka Alexia, umukangurambaga muri CNTS/NTBC avuga ko hari ibyiciro by’abantu batemerewe gufatwa amaraso. Abo ni nk’indaya, abanywa ibiyobyabwenge ndetse n’abashonji, kuko babikora atari igikorwa cy’urukundo ahubwo hari ibindi bagambiriye.

Mu mbogamizi Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso gihura nazo, hari abaganga batubahiriza amabwiriza y’isaba ry’amaraso, gufata amaraso hadakurikijwe ubwinshi bwayo buri mu mubiri, kubura abatanze amaraso aho baherereye kugira ngo bababwire ibisubizo byabo kandi babagire inama.

U Rwanda ubu ni kimwe mu bihugu bicye ku Isi bifite ibikoresho byemewe mu rwego mpuzamahanga byo gupima amaraso ahabwa abarwayi.

Nkuko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso, amaraso ahabwa abarwayi ku buntu nta kiguzi.

Umunsi umunsi mpuzamahanga w’abatanga amaraso uzizihizwa ku ya 14 Kanama 2012 mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’iburengerazuba.