{Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuwa gatanu, umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Dr. Hategekimana Theobald yatangaje ko nta kimenyane kigenderwaho mu gutanga randevu(rendez-vous) ku barwayi baba bakeneye kubonana na muganga.}

Akaba avuga ko bajya gutanga randevu bahereye ku kuntu abarwayi baba bameze. Yagize ati: “Abarwayi tubanza kuvura ni abafite uburwayi bwihutirwa, abo ducisha muri urgence nibo tuvura ako kanya kuko umuntu nk’uko atavuwe yaza gupfa mu masaha akurikira”.

Yongeyeho ko abahabwa randevu ari abaturuka mu bindi bitaro, ariko ngo kubera umubare munini w’abarwayi bagana ibyo bitaro kandi hakiri umubare muto w’abaganga, usanga abarwayi babaye benshi ibi bigatuma randevu ishyirwa kure. Ati : “Niba umuganga yakira abarwayi 30 ku munsi, aba agomba kugenera buri murwayi umwanya. Uko bagenda baza bakurikiranye niko tujyenda tubaha gahunda. Randevu zandikwa mu gitabo hagendewe uko abarwayi bakurikirana, aho rero nta kimenyane kiba irimo.”

Yanavuze ko usibye kuba abarwayi ari benshi kuruta umubare w’abaganga, abaganga nabo kandi bafite imirimo itandukanye ibashinzwe harimo ndetse no kwigisha abanyeshuri bazaba abaganga yiyongera ku barwayi baba bagomba kwakira dore ko ngo muri ibi bitaro hivuriza 70% by’abarwayi bivuza.

Ibindi bibazo byabajijwe harimo ikibazo gikunze kuvugwa n’abarwayi bivuriza muri ibyo bitaro, aho usanga abivuriza kuri mutuelle de santé batakirwa neza nk’abivuza ku giti cyabo ndetse bakoherezwa kugura imiti hanze y’ibitaro. Dr. Theobald akaba yasubije ko ibyo bibaho iyo imiti umurwayi akeneye yashize muri farumasi y’ibitaro cyangwa se indwara arwaye ari ya ndwara idasanzwe, ariko ngo imiti y’ingenzi ibitaro biba biyifite. Yagize ati: “Ibyo biba ku ndwara zidasanzwe, ariko imiti yose y’ibanze ibitaro biba biyifite”.

Ikindi yongeyeho ni uko bohereza abarwaza kugura iyo miti batekereza ko abo barwaza bagomba guha ubufasha abo barwayi haba ndetse no mu buryo bw’amafaranga, ngo babanza kubiganiraho nabo.

Ati : “Muri politike ya mutuelle de santé umurwayi ahabwa imiti y’ibanze (médicament essentiel) ku bitaro by’uturere no nku bigo nderabuzima, naho ku bitaro bikuru ngo hari n’igihe baha umurwayi imiti yisumbuye akazayishyura kuri mutuelle de santé."

Ikindi kibazo cyabajijwe ni icyo kohereza ku bindi bitaro, aho usanga ngo abarwayi bamwe na bamwe bashinja ibitaro kwimana taransiferi (transfert). Dr. Hategekimana yavuze ko abaganga aribo bagomba kumenya niba umurwayi agomba koherezwa ku bindi bitaro.

Yagize ati: “Abarwayi bagomba kwivuza bwa mbere ku bigo nderabuzima, iyo bimunaniwe bimwohereza ku bitaro by’uturere, nabyo byabona bitari bimushobore bikabona kumwhohereza ku bitaro bikuru. Kwivuza bikorwa kuri gahunda, iyo rero umurwayi ashaka gusimbuka ubwo buryo, asabwa kwiyishyurira ku giti cye atagendeye kuri mutuelle de santé.”

Yatangaje ko ngo nko kugira ngo umuntu yoherezwe mu Bitaro byitiriwe Umwani Faycal agomba kuba yoherejwe n’ibitaro bikuru harimo nk’ibitaro bya Kanombe, ibya Butare cyangwa se ibya Kigali.

Hategekimana yatangaje ko ngo nubwo ibi bitaro bigifite bimwe mu bibazo bitandukanye, ibyinshi ngo bikaba bituruka ku mubare muke w’abaganga bigiye kuvura indwara runaka abitwa aba-specialiste, kuko usanga ababyize ari bake mu gihugu bigatuma bakira abarwayi benshi. Nubwo abita ku barwayi muri CHUK bagera kuri 750, ngo haracyacyenewe abandi baganga cyane abazobereye kuvura indwara zihariye (aba-specialiste) kuko kugira ngo abarwayi bakirwa n’umuganga umwe bagabanyuke. Kugeza CHUK yakira abarwayi 70% by’abarwayi bivuza mu gihugu hose.

Umuyobozi Mukuru w’ibi bitaro avuga ko asanga ubuvuzi bugenda butera imbere agereranyije n’uko byari bimeze nyuma y’1994. Ngo ntako batagira ngo bongere abaganga ariko ngo ntibyakorwa icyarimwe dore ko n’igihe abaganga bamara kugira ngo babe inzobere kuvura indwara imwe ari kinini.