00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byinshi kuri KosmoPads, Cotex imeswa igakoreshwa inshuro nyinshi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 27 August 2022 saa 07:49
Yasuwe :

Igitsina gore ni cyo gishobora kumva neza agaciro k’urupapuro rw’isuku rukoreshwa mu gihe cy’imihango kuko ni kimwe mu bintu by’ibanze umugore n’umukobwa bakenera kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kugenda neza.

Bitewe n’imibereho ya buri muntu hari ababasha kugura impapuro z’isuku bakazikoresha muri ibi bihe ariko hari n’abatabasha kuzigondera kuko ibiciro byazo bishoborwa n’abifite.

Aha niho usanga nk’abana b’abakobwa baturuka mu miryango ikennye hari ubwo basiba ishuri mu gihe cyabo cy’imihango kubera kubura ibikoresho by’isuku mu gihe bari muri iyi minsi.

Ibi si amagambo kuko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko nibura miliyoni 500 ku Isi, batabasha kubona ibikoresho by’isuku mu gihe bari mu gihe cy’imihango.

Mu Rwanda kuri ubu impapuro z’isuku z’abagore n’abakobwa bakoresha mu gihe cy’imihango igiciro cyazo ni 1000Frw cyangwa 1200Frw bitewe n’aho waguriye.

Ibi ni byo byatumye Umuziranenge Blandine, ahitamo gutangira gukora impapuro z’isuku zikoreshwa inshuro irenze imwe zikozwe mu buryo budasanzwe kandi zitangiza ibidukikije.

Iki ni igitekerezo yagize amaze kubona ko hari umubare munini w’abagore n’abakobwa badashobora kubona ubushobozi bwo kugura izi mpapuro.

Nibwo yakoze ‘Kosmo pads’ impapuro zikozwe mu buryo bw’imyenda zishobora gukoreshwa mu gihe cy’imyaka ibiri, uyikoresha igihe uri mu mihango ukayimesa neza ukayanika ku zuba ukazongera kuyambara, mu gihe izindi uhita uyijugunya.

Umugore cyangwa umukobwa uguze agapaki ka 6000Frw agakoresha mu gihe cy’imyaka ibiri, ku zisanzwe ayo mafaranga ashobora kuyakoresha mu gihe cy’amezi abiri gusa.

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ikigo Kosmotive gikora izi mpapuro kuri uyu wa Gatanu, Umuziranenge yavuze ko usibye kugabanya ibiciro kandi izi ni impapuro zizafasha no mu kurengera ibidukikije kuko zizagabanya wa mubare w’abajugunya izisanzwe.

Umuziranenge yavuze ko yatekereje gukora izi mpapuro z’isuku nyuma yo kubona ko hari ikibazo cy’abakobwa n’abagore babangamirwaga n’ubushobozi buke, ugasanga bahagaritse imirimo cyangwa barahangayitse kuko nta bikoresho by’isuku babasha kubona.

Ati “Natangiye mu 2014 nkora ubuvugizi bw’abagore n’abana, icyo gihe nabinyuzaga mu kwandika naje kwandika ku kibazo cy’abana b’abakobwa n’abagore basiba akazi cyangwa ishuri kubera ko batabona ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango.”

“Icyo gihe mbyandika hari mu 2017 umubare wari wavuye mu bushakashatsi wagaragazaga ko ari 18% basiba, twakoze ubuvugizi uwo mwaka tubona nta wundi muti wari uhari.”

Yakomeje avuga ko bahise bakora impapuro zajya ziramba kandi zihendutse kugira ngo benshi babashe kuzigeraho.

Ati “Tugereranyije turavuga ngo reka dukore tureke kuvuga gusa, turebe ikintu twakora cyaramba cyatuma nta mukobwa wajya avuga ngo buri kwezi ndabimenye iminsi itanu ndajya nsiba.”

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’uburinganire no guteza imbere abagore muri MIGEPROF, Ngayaboshya Silas, yavuze ko iki ari kimwe mu bisubizo bizafasha gukemura ikibazo cy’ibura ry’izi mpapuro.

Ati “Leta y’u Rwanda yakoze byinshi kuri iki kibazo gihangayikishe nko gukuraho imisoro ariko kuko ibikoresho biba biva hanze, byakomeje kuba ikibazo ukabona igiciro kiri hejuru ugereranyije n’ubushobozi bw’umunyarwanda.”

“Ibintu nk’ibi ni yo nzira irambye twagombye gucamo yo kureba izi mpapuro zishobora kongera gukoreshwa, zigakorwa na benshi kandi zikagera hose ntizibe mu Mujyi gusa. Iki ni igisubizo nka MIGEPROF tubona ko kizaramba.”

‘Kosmo pads’ zimaze imyaka ibiri zikorerwa mu Rwanda, bamwe mu bamaze kuzikoresha bemeza ko zatumye badakomeza gusesagura amafaranga ndetse n’ubuzima bwabo bugenda neza.

Irumva Kezakase Benitha ni umunyeshuri w’imyaka 18 wo mu Karere ka Burera, yavuze ko izi mpapuro zagize ingaruka nziza ku buzima bwe ndetse akabasha no kwizigamira.

Ati “‘Kosmo pads ndi mu bantu zahinduriye ubuzima kuko zaramfashije iyo ugereranyije n’izindi ntabwo zibabura, najyaga ngira ikibazo cyo kubabuka nambaye izindi mpapuro z’isuku gusa ubu singihura n’icyo kibazo.”

“Zamfashije kandi ku kintu kijyanye no kwizigama amafaranga nakoreshaga buri kwezi ababyeyi barayampaye nkajya nyizigama kuko namaze kugura izizaramba.”

Kosmotive ikora izi mpapuro ifite ubushobozi bwo gukora 5000 ku munsi gusa ubu batangiye amasezerano n’ikigo The King Baudouin Foundation mu mushinga uzatanga akazi ku bagore 100 bizatuma izikorwa ziyongera.

Iyi Cotex ifite ibice bitatu; hari agatambaro ko hejuru kabasha gufata amaraso kakayohereza mu gace ko hagati karimo igisa n’ipamba iyafata akagumamo umwanya munini, hakajyaho n’agatambaro gatuma n’iyo wamenaho amazi atabasha kumeneka. Nyuma hajyaho indumane kugira ngo itazatakara.

Agapaki kaba karimo Cotex eshanu zikoreshwa imyaka ibiri n’itatu, gashyirwamo n’agapapuro kariho ibishushanyo byerekana uko zifatwa neza, kuzigirira isuku n’andi makuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere nko gusobanura ukwezi k’umugore.

Iyi Cotex ushobora kumenaho amazi gusa ariko ku mpamvu z’isuku kuko bacteries itaboneshwa amaso, bisaba kuyitumbika isaha imwe, ikanikwa ku zuba risanzwe hagati y’amasaha atatu n’ane. Umuntu abujijwe kuyitera ipasi kuko bigabanya uburyo ifata amaraso.

Iyi cotex ishobora gukoreshwa mu myaka ibiri
Iyi Cotex yujuje ubuziranenge kandi imara igihe kinini kuko imeswa
Aka ni agafuka ushobora kubikamo iyo wakoresheje mu gihe utari hafi yo mu rugo
Hagarutswe ku buryo bwo gukemura ikibazo cy'impapuro z
Umuziranenge yavuze ko gukora KosmoPads byaturutse ku bakobwa n'abagore yabonaga basiba ishuri n'imirimo kubera kubura impapuro z'isuku igihe bari mu mihango
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’uburinganire no guteza imbere abagore muri MIGEPROF, Ngayaboshya Silas, yavuze ko iki ari kimwe mu bisubizo bizafasha gukemura ikibazo cy’ibura ry’izi mpapuro
Irumva Kezakase Benitha avuga ko KosmoPads zatumye yizigamira amafaranga yakoreshaga agura izindi cotex zihenze
Kosmotive ifite ubushobozi bwo gukora izi Cotex 5000 ku munsi

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .