Uwo yafashe arangwa n’ibimenyetso nko kokerwa mu mazuru kuribwa umutwe, gukorora n’ibindi byinshi.
Minisiteri y’ubuzima tariki 11 Gashyantare 2024 nibwo yakanguriye abaturarwanda bose gukaza ingamba zo kwirinda indwara y’amaso ubwo byari byagaragaye ko yageze mu Rwanda. Ni nyuma y’uko yari imaze igihe izengereza abo mu bihugu nka Kenya na Tanzania.
Iyi ndwara yandura binyuze mu nzira nyinshi nk’ahantu hahurira abantu benshi, gusuhuzanya mu biganza n’uyirwaye yikoze ku maso ntakarabe, gukoresha igikoresho yakoresheje, ndetse no mu bundi buryo butandukanye nk’uko amakuru abigaragaza.
Uwo iyi ndwara yafashe, arangwa no kugira umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, gukorora, kugira umwuma, ubukonje bukabije, kokerwa mu mazuru ndetse no kumva adahumeka neza.
Ikomeje kuzengereza abatari bake, aho usanga uyirwaye aba yabyimbye amaso, yumva uburyaryate, afite n’ibihu mu maso bituma atabona neza.
Sibyo gusa biyiranga kuko usanga kandi uyirwaye afatana ibitsike cyane mu gitondo ku buryo gufungura amaso byanga, akagorwa no kureba mu zuba, ndetse amaso agatukura cyane.
Iyi ndwara y’amaso iterwa n’agakoko ka ‘Adenovirus’ kibasira abantu b’ingeri zose n’ubwo umubare munini ari uw’abana bato kuko bo bahura na bagenzi babo kenshi, kandi ntibihanganire kwirinda gukoranaho bya hato na hato.
Iyi ndwara yandura mu buryo butandukanye nk’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kibigaragaza. Igisubizo cyonyine cyo kuyirinda ni uko mu gihe uyirwaye agiye gukorora, aba agomba gukoresha agatambaro gapfuka umunwa ariko adakoresheje ikiganza kugira ngo adasakaza umwuka ku bandi.
Ubundi buryo bwo kwirinda iyi ndwara ni ukwirinda guhoberana n’umuntu uyirwaye, guhererekanya ibikoresho byakozweho n’uyirwaye, kutogera muri ‘piscine’ kuko ihuriramo abatandukanye, kwirinda gusangira ibikoresho by’isuku ndetse no gukaraba amazi meza n’isabune buri uko uvuye mu bwiherero kuko uba wahavanye udukoko twinshi dushobora gutuma yatakwa n’iyi ndwara.
Uwumvise arangwaho n’ibi bimenyetso kandi ni byiza kwihutira kujya kwa muganga agahabwa imiti naho, uwamaze kuyirwara akirinda ibikorwa byose byamuhuza n’abandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!