Iri koranabuhanga rya E-Ubuzima rizaba rikubiyemo uburyo bwo kubika amakuru ajyanye n’ubuzima bw’umuntu ku giti cye guhera agitangira kwivuza kugeza ku munsi ayakenereye.
Izorohereza abivuza kuko umuganga ashobora kubona uko umurwayi yagiye avurwa mu bihe byabanje, umuti yahawe, ku buryo bishobora gufasha mu kumuvura.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasobanuye ko bitarenze muri Kamena 2026 amavuriro yose azaba akoresha iryo koranabuhanga.
Ati “E-Ubuzima twizeye ko muri Kamena izaba iri mu gihugu hose, nta n’ikindi gikwiye kubitinza ibisabwa byose turabifite.”
Yasobanuye ko bizafasha mu gukemura ikibazo cyo gutonda imirongo mu nzego z’ubuzima no ku mavuriro atandukanye kandi bifuza ko ikoranabuhanga ryakemura ibyo bibazo.
Ati “Mfite icyizere cyinshi, mwese niba mwibuka uburyo muri banki twagendaga dukuruza ikibuno tujya kuri ‘guiche’ none ubu turabyikorera no kwa muganga ni byo dushaka gukora…”
Yasobanuye ko Minisitiri w’Intebe yari yasabye ko iryo koranabuhanga ryaba ryatangiye gukoreshwa mu gihugu hose mu mezi abiri gusa ariko ko basabye kongererwa nibura ukwezi.
Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu bufatanye bugamije guteza imbere ikoranabuhanga mu kunoza imitangire ya serivisi z’ubuzima.
Ati “Kuri ubu, abarwayi bashobora gusaba gahunda yo guhura na muganga ndetse bagashyikirana n’ibitaro bakoresheje uburyo bwa E- UBuzima.”
Kugeza ubu amavuriro mato arenga 200 n’ibigo nderabuzima 349 byatangiye gukoresha uburyo bwa E-Buzima, bubafasha kwihutisha akazi no gutanga serivisi nziza ku barwayi.








Ibitekerezo 0