00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturage basaba ko kwegerezwa amavuriro bijyana no gushyiramo abakozi bahoraho

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 Ukwakira 2021 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu turere tunyuranye tw’igihugu bubakiwe amavuriro y’ibanze “Poste de Santé” bagaragaje ko zabaruhuye imvune bagiraga z’urugendo rurerure bagana ku bigo nderabuzima ariko basaba ko Minisiteri y’Ubuzima yatanga ubufasha bwo kubona abakozi bahoraho kuri ayo mavuriro kugira ngo akomeze kubafasha kandi ku gihe.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa Poste de Santé 1117, muri zo Umuryango wita ku buzima mu Rwanda, SFH, wabashije kubaka izigera kuri 179 zirimo 21 zitanga serivisi zisumbuyeho zabonekaga ku bigo nderabuzima.

Izo serivisi zisumbuyeho zirimo kubyaza, gusiramura, ibizamini bya Laboratwari, kuvura indwara z’amenyo, amaso n’izindi zinyuranye.

Mu gihe igihugu kiri kwirwanaho mu gushaka uburyo cyakwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi binyuze mu kubaka amavuriro mato muri buri kagari ndetse n’umurenge ukagira nibura ikigo nderabuzima, SFH, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima n’ubuyobozi bw’uturere hamaze kubakwa amavuriro agera ku 179.

Abaturage bagaragaza ko kubegereza amavuriro mu tugari biri gutanga umusaruro kandi ko bibarinda gusiragira bakora ingendo ndende ariko banasaba guhabwa abakozi bahoraho.

Umujyanama w’ubuzima, Mukamuhoza Anisie, wo mu Mudugudu wa Mishungero, mu Kagari ka Mishungero, Umurenge wa Nyabimata mu Karere Nyaruguru, yavuze ko bigiye kubafasha mu buzima bwa buri munsi ariko asaba ko hagaragara abakozi bahoraho.

Ati “Iri vuriro rikeneye abakozi bahoraho, mu by’ukuri indwara iratungurana nk’umubyeyi ufashwe n’inda mu ijoro akaza asanga umukozi hano cyangwa se ufashwe n’amenyo nijoro akaza asanga umuganga hano. Abana bacu barize barahari mubatwoherereze batuvure. Kuva mbaho nibwo mbonye ivuriro Mishungero kandi rizadufasha byinshi ariko twifuza ko ikibazo cy’abakozi kitazaba imbogamizi twizeye ko nk’uko mwabikoze mwubaka muzanabishobora tukabona abakozi bahoraho.”

Umuforomo ku ivuriro rya Kagasa riherereye mu Murenge wa Mwogo, Akarere ka Bugesera, Muragiye Sylvine, yavuze ko hari impinduka zigenda zigaragara nyuma y’aho abaturage begerejwe ivuriro.

Yagize ati “Twatangiye gukorera aha muri 2019, icyo byamariye abaturage ni uko serivisi zabegerejwe kandi bazibonera igihe. Abarwayi bose batugeraho isaha bafatiwe kandi natwe twabonye ko byagize umusaruro kuko tugenda tubigisha uburyo bwo kwirinda indwara zinyuranye zirimo iziterwa n’umwanda ndetse na Malaria yabonekaga igenda igabanuka.”

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera baganiriye na IGIHE bagaragaje ko ivuriro bubakiwe mu Murenge wa Mwogo, akagari ka Kagasa, riri kubarinda gusiragira bashaka serivisi z’ubuvuzi cyane ko byasabaga amasaha menshi.

Ku rundi ruhande ariko ubuyobozi bwa SFH bugaragaza ko nyuma yo gutanga inkunga yo kubaka ivuriro n’ibikoresho byose bafatanya n’ubuyobozi bw’uturere gushaka abakozi bazajya batanga serivisi kandi ko bukomeza gukurikirana imitangire ya serivisi ayo mavuriro atanga.

Umuyobozi wa SFH, Gihana Manasseh Wandera, yabwiye IGIHE ko byaba biteye ikibazo kubaka ivuriro ntiritange umusaruro bitewe n’uko ryacunzwe nabi cyangwa ritabonye abakozi kandi ryari rije hari ikibazo rigomba gukemura.

Ati “Umusanzu wacu ni mugari nubwo hakiri ibibazo byinshi mu buvuzi. Tugerageza gufatanya na Leta n’umurongo wa Minisiteri y’Ubuzima tuyobowe n’inzego z’ibanze dukorana, byose ni ukujyanisha n’icyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu cyo kwegereza serivisi zose abaturage.”

“Turi kubiganiraho na Minisiteri y’Ubuzima ku buryo ibijyanye n’abakozi muri izo poste de santé baboneka kandi biri kugenda bikemuka. Hari na gahunda yo gufatanya na Minisiteri y’Ubuzima yo guhugura abakozi kugira ngo ubushobozi bwiyongere, kugira ngo umuturage abone serivisi nziza.”

Kugeza ubu umurongo wa Leta mu bijyanye no kwegereza abaturage amavuriro hafi ni uko nibura buri Kagari gakwiye kugira ivuriro rito, buri Murenge na wo ukagira Ikigo Nderabuzima cyangwa bibiri bitewe n’imiterere yawo hagamijwe kurinda abaturage gukora ingendo ndende bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi.

Hirya no hino mu Tugari, abaturage bari kwegerezwa amavuriro abaruhura ingendo bakoraga bajya gushaka serivisi z'ubuvuzi ku bigo nderabuzima
Abaturage basaba ko bahabwa abakozi bahoraho bakorera muri aya mavuriro begerejwe
Amavuriro yubakwa ashyirwamo n'ibikoresho nkenerwa
Gihana Manasseh Wandera yavuze ko hari kurebwa uburyo bwo gukemura ikibazo cy'abakozi n'imicungire ya Poste de Sante

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .