{Abaganga bagera kuri 63 barangije amashuri y’ubuganga ni bo bamaze kugenwa na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo batangire imirimo yabo mu gihe cya vuba mu bitaro bitandukanye biri hirya no hino mu gihugu.}

Iyi gahunda yo kongera abaganga bagomba gukorera mu bitaro binyuranye byo mu gihugu ngo izafasha cyane mu kongera no kunoza serivisi z’ubuvuzi zahabwaga abaturage ndetse binagabanye ibibazo bikunze guterwa n’umubare w’abaganga ukiri muke mu gihugu.

Aba baganga bose uko ari 63, bari mu cyiciro cyabo bita aba-“generalistes” ni ukuvuga ko atari inzobere mu kuvura indwara runaka.

Dr Ngirabega Jean de Dieu, umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi avuga ko abaganga bazakorera mu bitaro binyuranye byaba ibyo mu mujyi ndetse n'ibyo mu ntara.

Kugeza magingo aya mu Rwanda ngo haracyari ikibazo cy’umubare w’abaganga ukiri muke ugereranyije n’abarwayi bagana ibitaro bituma akenshi no bigo by’ubuvuzi hagaragara umubare utari muto w’abarwayi baba bategereje muganga.

Imibare ituruka muri Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko mu Rwanda uwo bita dogiteri abarirwa abantu 16,000.

Kuri iki kibazi cy’umubare w’abaganga ukiri muke mu gihugu, Ministeri y’Ubuzima itangaza ko nta kigero fatizo kiriho kwisi kigena umubare w’abantu umuganga agenewe, ko ahubwo mu bushobozi bw’ibihugu ari byo bigena uko byitwara muri kibazo.

U Rwanda kuri iki kibazo rutangaza ko rufite gahunda yuko byibura uwo bita dogiteri yabarirwa abantu 10,000 mu gihe kiri imbere.

Dr. Ngirabega Jean de Dieu umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri ministere y’ubuzima atangaza ko uretse ikibazo cy’umubare w’abaganga bisanzwe bizwi ko ari bake, ikibazo gikomeye Minisiteri irimo kugerageza gushakira umuti muri iki gihe, ari ukongera umubare wabo bita inzobere mu kuvura indwara zinyuranye (specialist) kuri ubu imibare itangwa na Minisiteri y’ubuzima ikaba igaragazako urwanda rufite abagera ku 100.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko hari icyiciro cy’abaganga b’Abanyarwanda kirimo guhugurwa n’abaganga baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku buryo mu gihe kiri imbere uyu mubare w’inzobere mu kuvura indwara zinyuranye uzava ku 100 ukagera kuri 500.