Murenzi Edward w’imyaka 31 yagiye ku bitaro igihe yari afite indwara mu kuguru. Igihe ageze ku bitaro, ariko byo adashaka kuvuga izina, hari umurongo muremure w’abantu bahagaze bategereje muganga.
Kuko Murenzi atashoboraga gukomeza guhagarara kuko yari akomeje kuremba, yasabye umuforomo kumufasha kubona aho yicara mu gihe agitegereje muganga wo kumuvura.
Umuforomo yasubije Murenzi ati “Urakeka ko ari wowe urembye kurusha abandi bahagaze ku murongo? Urashaka se ko bose bagenda bakubwira indwara barwaye? Indwara yawe nta mwihariko ifite.”
Nyuma y’aho asobanuriye umuforomo ikibazo cye ariko bikaba iby’ubusa, Murenzi yegereye muganga (dogiteri), hanyuma uwo muganga amwakira neza ahita anamubonera aho kwicara igihe yari ategereje kuvurwa.
Murenzi ni umwe mu bantu benshi bagaragaje ikibazo cyo kwakira nabi abarwayi bigaragara ku baforomo mu mavuriro atandukanye.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The New Times, Sister Mary Murebwayire ukuriye ibikorwa by’ubuforomo muri ministeri y’ubuzima avuga ko muri porogaramu y’amasomo y’abaforomo , hashyizwemo isomo rijyanye no kwakira abantu neza, ari byo bita ‘customer care’ mu Cyongereza.
Ati “Abaforomo bacu bigishijwe ibijyanye no kwakira neza abantu ndetse n’ingengamyitwarire. Hari zimwe mu ndangagaciro twigishije abaforomo bacu mu gihe twabahuguraga kandi twari twiteze ko bazabishyira mu bikorwa nibagera ku kazi.”
Murebwayire akomeza avuga ko nubwo hari aho bikigaragara, kwakira abantu nabi ku baforomo byaragabanutse ku buryo bugaragara, kandi ngo abaforomo cyangwa n’abandi bakora imirimo y’ubuvuzi, iyo bagaragaweho imyitwarire mibi barahanwa.
Undi witwa Uwera Adelaide, we abona ko rimwe na rimwe kwakira abantu nabi biterwa n’ikibazo cy’umubare mucye w’abaganga.
Atanga urugero rw’ibitaro bya CHUK aho abarwayi baba ari benshi mu gihe umubare w’abaforomo ari mucye ugereranije n’ubwinshi bw’abarwayi.
Ngo hari igihe ibyo bituma abaforomo bavuga nabi kuko baba bafite urutoto (stress) kubera umubare munini w’abarwayi baba bagomba kuvura.
Mu kiganiro The New Times iheruka kugirana na Dr Nyirinkwaya Jean ukuriye ibitaro La Croix Du Sud, Nyirinkwaya yavuze ko abaganga bakwiye kurushaho gutanga serivisi nziza ariko na none abahabwa servisi nabo ngo bagakwiye guhugurwa.
Ati “Bamwe mu barwayi n’abandi bakirwa ku mavuriro bitwara nabi ku baforomo, ibyo bikaba byatuma habaho itangwa rya servisi zitanoze. Abaganga bagomba kwakira abantu neza igihe cyose, ariko twibuke ko nabo ari abantu, bityo nabo bashobora gukosa cyane cyane biturutse ku babagana.”
Imibare yerekana ko mu Rwanda habarirwa abaforomo 77 kuri buri bantu 100,000 ariko igihugu gifite intego y’uko habaho abaforomo 100 kuri buri bantu 100,000.




Ibitekerezo 0