Yampano yaburanye mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2026, ashinjwa ibyaha bitanu birimo gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa urumogi, gukubita no gukomeretsa ku bushake n’ivangura.

Mu byaha uyu muhanzi ashinjwa, yemeramo icyo gukubita no gukomeretsa, kwangiza ikintu cy’undi no kunywa urumogi. Ku cyo gukoresha ibikangisho n’ivangura, yabihakanye yivuye inyuma.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko mu bihe bitandukanye, Yampano yagiye atoteza umugore we, Uwineza Diane, amukubita ndetse ko yigeze kumugongesha imodoka ku bushake.

Ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho, Ubushinjacyaha bwavuze ko inshuro zose Yampano yakubitaga umugore we, yamubwiraga ko azamwica, akajya kwirega ku Rwego rw’Ubugenzacyaha.

Ubushinjacyaha bwageze ku cyaha cy’ivangura, busobanura ko Yampano yakubise Uwineza urushyi mu maso, amuruma mu kwaha, amurya inzara mu ijosi, amuruma izuru ararikomeretsa.

Umushinjacyaha yasobanuye ko mu kuruma izuru rya Uwineza, Yampano yabwiye umugore we ko “Abatutsi nta bwenge bagira, biratana amazuru” kandi ko “umuntu yayaca”.

Umucamanza yabajije Umushinjacyaha icyo ashingiraho ashinja Yampano icyaha cy’ivangura, asubiza ko abishingira ku magambo yavuzwe n’umugore we, Uwineza.

Yampano yahawe umwanya, asubiza ko atibuka niba yaravuze ayo magambo, icyakoze ko ngo n’umugore we yamubwiye ko impamvu iwabo batajya basura urugo rwabo ari uko “yashatse mu Bahutu.”

Uyu muhanzi yavuze ko iyo aba agira ivangura rishingiye ku moko, atari kuba yaremeye kubana na Uwineza imyaka ibiri bari bamaranye, ati “Nta vangura ngira rwose.”

Mu gushimangira ko nta vangura agira, yabwiye urukiko ko mu 2023-2024 yakoze indirimbo irwanya ivangura, ati “Urumva ko ntaryo mfite rwose.”

Yampano yabwiye urukiko ko Uwineza yigeze kwandika ko yagiye kumurega abitewe n’uburakari, yerekana ko icyaha cy’ivangura yakimushinje abitewe n’ayo marangamutima nyamara ngo nta bimenyetso cyatangirwa.

Uyu muhanzi yahakanye gukangisha umugore we kumwica nyuma akirega, agaragaza ko kuba yaritabye Ubugenzacyaha Uwineza akiriho ari ikimenyetso cy’uko atagize uwo mugambi.

Yampano yavuze ko ubwo yajyaga i Burayi nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho yabo bari mu mabanga y’urugo, umugore we yishyizemo ko amutorotse, agurisha ibintu byose byo mu rugo.

Yavuze ko ubwo yatahaga mu Rwanda, yategetse Uwineza kugarura ibyo yagurishije, ari na ho haturutse gushyamirana kwa bombi no kurwana kwa hato na hato.

Uyu muhanzi yavuze ko telefone yamennye yamaze kuyishyura Uwineza.

Yampano yavuze ko mu rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yaregwaga ibyaha bine, atungurwa n'uko icy’ivangura cyongewemo ku wa 21 Kanama 2026. 

Umunyamategeko wa Yampano, Me Rudahusha Didier, yavuze ko ibyaha bitatu Yampano abyemera ndetse yanabyiyunzeho n’uwo yabikoreye.

Ku cyaha cyo kunywa urumogi, yagaragaje ko Yampano ari we wagiye kwivuza ku bushake bwe bityo asaba ko byazashingirwaho yoroherezwa igihano cyangwa agasubikirwa.

Ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho, Me Rudahusha yagaragaje ko muri sisiteme y’urukiko harimo ibaruwa ya Uwineza igaragaza ko ibyabaye byose yabikoreshejwe n’uburakari, bityo ko kitahabwa agaciro.

Umunyamategeko wa Yampano yeretse urukiko ko hari n’amashusho ya Uwineza agaragaza ko yababariye umugabo we.

Yibukije urukiko ko ibyaha byose bihanishwa igifungo kitarengeje imyaka itanu, bityo kuba nyirubwite yaramubabariye, urukiko rwabishingiraho rumugabanyiriza igihano.

Yasabye ko igihe urukiko rwajya kugifataho icyemezo, rwazashingira ku mbabazi za Uwineza n’ubuhamya bwe, rukaba rwamurenganura.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bwareze Yampano icyaha cy’ivangura bukurikije amategeko.

Ku kijyanye n’ubuhuza bwasabwe na Yampano, Umushinjacyaha yavuze ko Ubushinjacyaha bufite uburenganzira bwo gusuzuma bukareba niba hari impamvu bwabwemera.

Ku mbabazi za Uwineza, Umushinjacyaha yagaragaje ko nta kigaragaza ko nta gitutu yashyizweho, icyakora abiharira urukiko kugira ngo ruzabisuzume mu bushishozi bwarwo. 

Yampano yasabiwe gufungwa imyaka irindwin'amezi 11

Ubushinjacyaha bwasabye ko Yampano ahanishwa igifungo cy’amezi atandatu ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho, gufungwa amezi atanu ku kwangiza ikintu cy’undi no gufungwa umwaka umwe ku kunywa urumogi.

Bwasabye urukiko guhanisha Yampano igifungo cy’umwaka umwe ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa no gucibwa ihazabu y’ibihumbi 300 Frw, gufungwa imyaka itanu no gucibwa ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ku cyaha cy’ivangura.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko igiteranyo cy’igihano busabira Yampano ari igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11 no gucibwa ihazabu y’ibihumbi 800 Frw.

Yampano abajijwe ku bijyanye n’ibihano yasabiwe, avuga ko ashaka kubaza Umushinjacyaha impamvu yashyize imbaraga mu gushaka ibimenyetso bimushinja kurusha ibimushinjura kandi byose abifite mu nshingano.

Umushinjacyaha yasubije ko ikimenyetso gishinjura Yampano ari imbabazi z’umugore we ariko ko impamvu atagitinzeho ari uko atizeye ko yazitanze nta gitutu yashyizweho, ari na yo mpamvu yasabye urukiko ko rwazagenzura izo mbabazi.

Yampano yasabye kugirwa umwere ku cyaha cy’ivangura, anaboneraho gusomera urukiko ibaruwa yiyandikiye asaba imbabazi, aho yagaragaje ko nta vangura agira.

Uyu muhanzi yasabye urukiko ko ku byaha yemera, rwazamuha ibihano bito bishoboka cyangwa agasubikirwa, naho ku byaha bibiri atemera akagirwa umwere.

Ku cyaha cy’ivangura, Yampano yahakanye kuruma umugore we izuru, ndetse ahamya ko raporo ya muganga igaragaza ko nta gikomere afite ku izuru, asaba urukiko kuzabishingiraho rufata icyemezo.

Yampano yavuze ko akwiriye kubabarirwa kuko ari bwo bwa mbere akurikiranywe n'ubutabera. Yagaragaje ko igihe amaze mu igororero yigiyemo byinshi.

Yavuze ko kandi urukiko rukwiriye gushingira ku mbabazi yahawe n’umugore we, ukwemera kwe no kwicuza ku byaha yemera, akababarirwa kugira ngo nk’umuhanzi, abe yatanga ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Yampano yatawe muri yombi tariki ya 16 Gicurasi 2026. Afungiwe mu Igorero rya Nyarugenge kuva muri Kamena uyu mwaka.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagaragaje ko umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa tariki ya 16 Ukuboza 2026.

Yampano yasabye guhabwa ibihano bito cyangwa kubabarirwa, Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka irindwi n'amezi 11