Mu rubanza rwabaye ku wa 13 Ukwakira 2026, Ubushinjacyaha bwavuze ko icyaha cy'icuruzwa ry'abantu aba basore bakekwaho cyabereye mu Karere ka Kayonza muri Mata 2025.
Aba basore bafungiwe mu Igororero rya Nyanza, baburanye bahakana icyaha cy'icuruzwa ry'abantu baregwaga.
Bombi baburanye bakoresheje ururimi rw’Igiswahili, hifashishwa umusemuzi ushyira ibyo bavuga mu Kinyarwanda.
Ubushinjacyaha bwavuze ko aba basore bashutse abakobwa babiri bo mu Rwanda, babohereza muri Tanzania kugira ngo bacuruzwe, banasambanywe.
Umushinjacyaha yagize ati "Boherejwe bizezwa kujya gukora akazi keza, bagezeyo basanga ari ugukora mu kabari kandi bakajya banasambanywa n’ababajyanye ndetse bakagurishwa ku bandi bagabo.”
Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bakobwa bo mu Karere ka Kayonza bashutswe ndetse ko bariganyijwe hagamijwe kubashakiramo inyungu.
Umushinjacyaha ati "Aba bakobwa bajyanywe nta babyeyi babizi ndetse nta buyobozi bubizi."
Ubushinjacyaha bwasabye ko ikirego cyabwo cyahabwa ishingiro maze aba basore bagahanishwa igifungo cy'imyaka 25 ndetse bagacibwa ihazabu ya miliyoni 20 Frw.
Umwe muri aba basore yavuze ko yari asanzwe ari umusare ku mupaka w'u Rwanda na Tanzania ndetse akorana na mugenzi we bareganwa. Ngo ubwo bari kumwe n’aba bakobwa bahuje urugwiro, bakodesha icyumba basambaniramo.
Yavuze ko aba bakobwa bifuje kujya muri Tanzania, arabategera ndetse barajyana, bagezeyo nyuma y'iminsi ine bifuza gutaha, arabategera barataha.
Yagize ati "Bagiye mu kabari kunywa, atari ukubacuruza kuko banasangiye kandi nta wabasambanyije.”
Uyu musore yavuze ko nta cyaha yakoze, asaba ko yagirwa umwere.
Me Mpayimana Jean Paul wunganira uyu musore yavuze ko ibyabaye nta cyaha kirimo, ko umukiliya we yahuje urugwiro n'umukobwa maze umukobwa na we akamusaba ko yamujyana muri Tanzania.
Yagize ati "Kuba Umunyarwanda yasohokana n'Umunya-Tanzania, ko ari byo byabaye ni byo bigize icyaha?"
Me Mpayimana yakomeje abwira urukiko ko Ubushinjacyaha buvuga ko umukiliya we yagurishije aba bakobwa ariko ntaho umuguzi agaragazwa, asaba ko umukiliya we yagirwa umwere.
Undi musore yireguye avuga ko yasigaye mu Rwanda atazi ibyabereye muri Tanzania kuko nta ruhare yagize mu kugerayo kw’aba bakobwa.
Yagize ati "Icyo nakoze ni ugusambana na we, naho ibyo kujya kumucuruza iwacu muri Tanzania ntabyo nzi.”
Me Adiel Mbanziriza wamwunganiye yavuze ko ibyabaye ku mukiliya we nta bushake bwo gukora icyaha burimo.
Me Mbanziriza ati "Ubushinjacyaha buvuga ko bariya bakobwa bagiye gucuruzwa kandi umwe muri aba bakobwa we ubwe yivugiye ko yari agiye kureba mu gihugu cya Tanzania uko hasa.”
Me Mbanziriza yasabye urukiko ko umukiliya we yagirwa umwere.
Ku wa 13 Ugushyingo 2026, Inteko y'abacamanza batatu baburanishije uru rubanza yanzuye ko ibyo aba basore baregwa bigize icyaha cyo gusambanya umwana, aho kuba icy’icuruzwa ry’abantu.
Aba bacamanza bavuze ko uru rubanza rutari mu bubasha bw'Urukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye ruburashisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imbibi.
Banzuye ko uru rubanza rwoherezwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma mu burasirazuba bw’u Rwanda, kugira ngo rube ari rwo rubaburanisha ku cyaha cyo gusambanya umwana.





Ibitekerezo 0