Rwamuganza Caleb wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Imyubakire (Rwanda Housing Authority) na Kabera Godfrey wahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi bose batanze inzitizi mu rubanza baregwamo.
Ku wa 19 Ugushyingo 2021 ubwo bari bagiye kuburana ubujurire basabye kurekurwa bakazajya baburana badafunze. Impamvu batanze ni iz’uburwayi n’ishingiye ku itegeko ivuga ko gukurikirana umuntu adafunze ari ryo hame.
Umucamanza yavuze ko impamvu zatanzwe n’abaregwa basaba kurekurwa bakazakurikiranwa badafunze nta shingiro zifite kuko nta bimenyetso bifatika beretse urukiko byatuma rubarekura.
Umucamanza yahise avuga ko urubanza ruzakomeza ku wa 21 Mutarama 2022 ku Rukiko Rukuru saa mbili za mu gitondo.
Caleb Rwamuganza na bagenzi be batawe muri yombi mu 2020. Baburanye mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo muri Werurwe 2021.
Urukiko rwahamije icyaha Caleb Rwamuganza, Serubibi Eric na Kabera Godefrey bakatirwa igihano cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya 3.000.000Frw kuri buri wese.
Rwakunda Christian, Rusizana Aloys na Munyabugingo Bonaventure bareganwaga bo bagizwe abere byatumye Ubushinjacyaha bujurira.


Ibitekerezo 0