Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, ubwo urukiko rwasuzumaga ubusabe bw’abunganizi b’abaregwa, bavuze ko batabonye igihe gihagije cyo gutegura imyanzuro yabo.

Inteko iburanisha yagaragaje ko ku wa 13 Ukwakira 2026, abunganira Ingabire Victoire na bagenzi be bandikiye urukiko basaba kongererwa igihe cyo kwitegura gusubiza imyanzuro y’Ubushinjacyaha.

Icyo gihe kandi bagombaga kumenyesha inteko iburanisha niba biteguye gukomeza urubanza, rwari ruteganyijwe gusubukurwa kuri uyu wa Kabiri.

Abunganizi b’abaregwa bashingiye ubusabe bwabo ku kuba n’Ubushinjacyaha bwari bwarahawe iminsi 10 yo kwitegura, nyuma bukaza gusaba kongererwa igihe, na bwo bukabyemererwa.

Ubushinjacyaha bwari buteganyijwe gutanga imyanzuro yabwo ku wa 23 Ukwakira 2026, ariko buza kuyitanga ku wa 2 Ugushyingo 2026, bituma igihe cyari gisigaye ngo uruhande rw’abaregwa rutegure ibisubizo kigabanuka.

Abunganira Ingabire bavuze ko iminsi yari isigaye itari ihagije kugira ngo bategure neza imyanzuro yabo, by’umwihariko ko hanabayeho ikibazo cy’uburwayi.

Me Gatera Gashabana, umwe mu bunganizi b’abaregwa, yandikiye inteko iburanisha asaba ko bahabwa igihe cyo gutanga imyanzuro yabo kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2026.

Icyakora, Perezida w’inteko iburanisha ntiyemeye ubwo busabe, asobanura ko igihe cyasabwe cyaba kirenze iminsi 15 iteganywa n’amategeko.

Yategetse ko abunganizi b’abaregwa bagomba gutanga imyanzuro yabo bitarenze ku wa 23 Ugushyingo 2026, ashingiye ku kuba Ubushinjacyaha bwaratanze iyabwo ku wa 2 Ugushyingo.

Inteko iburanisha yemeje ko urubanza ruzasubukurwa ku wa 8 Ukuboza 2026, kugira ngo impande zombi zibe zabonye umwanya wo kwitegura.

Me Gashabana yasabye ko itariki y’iburanisha ihindurwa

Nyuma yo kwemeza itariki yo gusubukura urubanza, abunganizi b’abaregwa bongeye gusaba ko yahindurwa, bagaragaza ko Me Gatera Gashabana azaba afite urugendo ruteganyijwe hagati ya tariki ya 1 n’iya 7 Ukuboza 2026.

Inteko iburanisha yabajije abaregwa niba nta kibazo cyabaho Ingabire Victoire aramutse aburanye ahagarariwe n’abunganizi be babiri gusa, mu gihe Me Gashabana yaba adahari.

Me Gashabana yasobanuye ko ari ngombwa ko na we yitabira iburanisha, bitewe n’ubunararibonye afite muri uru rubanza, kuko yarutangiye aburanira abandi baregwa mbere y’uko Ingabire Victoire arwinjiramo.

Yagize ati "Uru rubanza tuburana turi batatu. Jye nararuburanye kuva nkiburanira aba bandi, mbere y'uko Ingabire aruzamo. Ndufitemo uburambe ku buryo numva hari icyo nakunganira muri uru rubanza mu nyungu z'ubutabera."

Icyakora, Perezida w’inteko iburanisha yashimangiye ko urubanza rugomba gusubukurwa ku wa 8 Ukuboza 2026.

Yasobanuye ko inyandiko zigaragaza gahunda y’urugendo rwa Me Gashabana zerekana ko azaba yagarutse mu Rwanda ku wa 6 Ukuboza, bityo akaba azaba afite umunsi umwe wo kuruhuka mbere yo kwitabira iburanisha.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, bwagaragaje ko nta kibazo bufite ku kuba abaregwa n’abunganizi babo bahawe igihe cyo gutegura imyanzuro kugeza ku wa 23 Ugushyingo, ndetse no kuba urubanza ruzasubukurwa ku wa 8 Ukuboza 2026.

Inteko iburanisha yasoje ishimangira ko iyo tariki itazahinduka, urubanza rukazasubukurwa nk’uko byemejwe.