Kayumba areganwa na SP Eric Ntakirutimana wahoze amwungirije na Mutamaniwa Ephraim wahoze ashinzwe iperereza muri iyi gereza.

Ibyo gukomereza urubanza mu muhezo byaje nyuma y’aho umwe mu baburanyi witwa Mutamaniwa Ephraim, yatangiraga kwiregura ibyaha akurikiranyweho biirmo ubujura no kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa.

Yabwiye urukiko ko afite impungenge zo gukomeza kuburana kandi ibyo avuga mu rukiko bibatanga muri Gereza bitewe n’uko hari bamwe mu bantu bajya mu rukiko bagafata amajwi n’amashusho rwihishwa urubanza rwarangira bakabitwara muri gereza kubyereka abafungwa.

Umucamanza yahise amubwira ko ibyo avuze bizasuzumwa Ubushinjacyaha bumaze gusabira ibihano abaregwa.

Ubwo ku wa 12 Uguhyingo 2021 Ubushinjacyaha bwabasabiraga igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 2Frw, umucamanza yavuze ko urukiko rudashyizeho itariki yo kurusoma ko ahubwo rugiye gukora iperereza ryarwo ku byavuzwe na Mutamaniwa.

Urukiko rwagiye kuri Gereza ya Nyarugenge ku wa 18 Ugushyingo 2021 rusanga koko ibyavuzwe na Mutamaniwa bifite ishingiro.

Ubwo umucamanza yari agiye gutangira iburanisha kuri uyu wa 19 Ugushyingo, yategetse ko abantu bose basohoka mu rukiko urubanza rugakomereza mu muhezo ku mpamvu z’umutekano w’abaregwa.

Urubanza rwa CSP Kayumba Innocent na bagenzi be rwabereye mu muhezo
Urubanza rwa CSP Kayumba Innocent na bagenzi be rwabereye mu muhezo
Umucamanza yategetse ko urubanza rukomereza mu muhezo n'abacungagereza basabwa gutegerereza hanze
Umucamanza yategetse ko urubanza rukomereza mu muhezo n'abacungagereza basabwa gutegerereza hanze