Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho kwiba leta Wolfram ingana na toni 26 ahazwi nka site ya Temba mu Murenge wa Rugendabarii w’Akarere ka Muhanga nta ruhushya mu gihe cy’imyaka ibiri kuva muri 2024.
Icyemezo cya mbere kimufunga iminsi 30 y’agateganyo cyafashwe n’Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamabuye tariki 6 Ukwakira 2026, rwahaye agaciro impungenge z’Ubushinjacyaha z’uko ashobora gutoroka ubutabera n’ingingo y’uko bukomeje iperereza.
Taliki 5 Ugushyingo 2026, ni bwo Nyabyenda yari yaburaniye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, ajuririra icyemezo kimufunga iminsi 30 y’agateganyo. Yavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwirengagije ko afite icyangombwa kimwemerera gucukura amabuye y’agaciro kuri site ya Temba.
Nyabyenda yavugaga ko icyangombwa afite cyo gucukura amabuye muri site ya Temba cyahawe Rugendabari Mining Company Ltd.
Muri uru rubanza, Umushinjacyaha yavuze ko niba Rugendabari Mining ifite uruhushya, ikaba yarahawe ‘tags’, igasora ndetse igaha Urwego rw'Igihugu rushinnzwe mine, peteroli na gaz (RMB) raporo ya buri mezi atatu, ibyo yabyerekana agasabirwa gufungurwa.
Ku wa 12 Ugushyingo, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko ubujurire bwa Nyabyenda Emmanuel nta shingiro bufite, rutegeka ko akomeza gufungwa by’agateganyo nk’uko byemejwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye.
Umwanzuro w'Urukiko hari aho ugira uti “Nyabyenda agomba gukomeza kugukurikiranwa afunzwe by’agateganyo kugira ngo adatinya ingaruka z’ibyaha, agatoroka kuko kuba yararegewe urubanza mu mizi bitamubuza gutoroka.”
Nyabyenda ubu afungiye mu Igororero rya Muhanga.





Ibitekerezo 0