Ubushinjacyaha bwavuze ko tariki 27 Nzeri 2025, saa tanu n’igice z’amanywa umukobwa bwahaye izina rya U.C yari kumwe n’abandi bana, bageze iruhande rw’urugo rw’uregwa, uregwa ahamagara U.C amwinjiza mu gikoni amuryamisha ku mufuka, akuramo impantalo, asigarana agakabutura k’imbere. 

Bwongeyeho ko umwana mu buhamya bwe, yavuze ko ako gakabutura k’imbere na ko yagakuyemo, amushyiramo igitsina.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko mu bimenyetso bufite harimo ubuhamya bw’umwana, ubuhamya bw’umukuru w’Isibo wavuze ko umwana yamugezeho arira kandi afite ubwoba. 

Bwavuze ko butarabona raporo ya muganga ihamya ko uyu musaza yasambanyije umwana ariko ko izaboneka vuba. 

Perezida w’iburanisha yasabye ubushinjacyaha ko bwajya bubanza gushaka raporo ya muganga mbere y’uko urubanza ruburanishwa kuko kuburanisha urubanza icyo kimenyetso kitaraboneka bishobora gutuma uregwa abura uburenganzira bwe bwo kwiregura kuri icyo kimenyetso kandi ari uburenganzira bwe kucyireguraho. 

Yongeyeho ko uregwa ashobora kubona icyo kimenyetso agahita yemera icyaha, agasaba imbabazi, bikamuhesha amahirwe yo kugabanyirizwa ibihano.

Urukiko rwabajije uyu musaza niba yemera gukomeza kuburana cyangwa niba ategereza raporo ya muganga ikazabanza ikaboneka, asubiza ko ibyo urukiko ruhitamo ari byo akurikiza. 

Urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza kugira ngo Ubushinjacyaha bubanze bubone raporo ya muganga. 

Urubanza ruzasubukurwa tariki 14 Mutarama 2027.