Mu Ukuboza 2025 ni bwo uyu Munyarwanda witwa Shema yatawe muri yombi. Muri Mutarama 2026, yafunguwe by’agateganyo, ubu akaba akurikiranywe adafunzwe.
Ku wa 5 Ugushyingo 2026 Shema yitabye Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza aho aburanira.
Ubushinjacyaha bw'u Rwanda buvuga ko Shema yagiye mu Bushinwa gusemurira Umushinwa Icyongereza kuko atari akizi, agezeyo abona benshi afasha kumva ururimi.
Ngo byageze aho Shema ajya yakira abarimo Abanyarwanda, Abarundi, Abanyakenya n’abandi babaga bajyanywe gucuruzwa mu Bushinwa, bagakoreshwa imirimo y’uburetwa irimo kwiba amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ubushinjacyaha buvuga ko uwabaga yajyanywe gucuruza mu Bushinwa yavugaga Icyongereza, maze Shema agasemurira Umushinwa kugira ngo impande zombi zumvikane.
Uhagarariye Ubushinjacyaha yagize ati "Shema yatanze inkunga ikomeye yo gusemura ahuza mu buryo bw'ururimi abagura n'abagurishwa.”
Ubushinjacyaha bwavuze ko uwagiye kugurishwa iyo yangaga gukora akazi k’ubujura, yakubitishwaga amashanyarazi, akicishwa inzara, agakorerwa n’ibindi bibi.
Ngo uwabaga yajyanywe kugurishwa yategekwaga gushuka byibura abantu umunani ku munsi kugira ngo bagurwe, kandi abakoraga imirimo y'uburetwa babaga ahantu mu ishyamba batemerewe gusohoka.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Leta y’u Bushinwa yakoze umukwabu mu ishyamba, Abashinwa babaguraga barahunga, abagurishijwe bavuga uko bisanze muri iki gihugu, hifashishwa Ambasade mu kubacyura.
Shema yahagurutse, agira ati "Kuva nafungwa, ngafungurwa, nari ntaramenya ibyo ndegwa. Mbyumviye none aha mu rukiko. Ndasaba ko nahabwa dosiye nkazabasha kwiregura.”
Urukiko rwamwijeje ko dosiye ayihabwa, Umucamanza atangaza ko urubanza ruzakomeza ku wa 17 Ukuboza 2026.





Ibitekerezo 0