Twambajimana Eric yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka.
Akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo gucura umugambi wo gukora icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, kwigana ikirango cya Leta no kuzimanganya ibimenyetso.
Dosiye ya Twambajimana Eric na mugenzi we bareganwa Mwenedata Emmanuel yaregewe Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge tariki ya 21 Werurwe 2023, urubanza ruburanwa ku wa 23 Werurwe mu gihe icyemezo cyo kubafunga iminsi 30 y’agateganyo cyasomwe ku wa 28 Werurwe 2023.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha bakurikiranyweho.
Uyu mugabo usanzwe ari umunyamategeko yari yunganiwe n’abanyamategeko umunani nk’uko bigaragara muri dosiye ye IGIHE ifitiye kopi.
Nyuma yo gusoma iki cyemezo cy’urukiko bahise bakijuririra bashingiye ku kuba uyu mucamanza yarafunzwe kandi nyamara yari afite ubudahangarwa ahabwa n’amategeko.
Ubusanzwe umucamanza agira ubudahangarwa ku buryo mbere yo gufungwa cyangwa kuburanishwa abanza kubukurwaho ariko kuri we si ko byagenze.
Icyakora itegeko riteganya ko iyo umucamanza afatiwe mu cyuho ahita afungwa bitabaye ngombwa ko akurwaho ubwo budahangarwa.
Hari amakuru IGIHE ifite yemeza ko Ubugenzacyaha bwasabye Urwego rw’Ubucamanza ko rwamukuraho ubudahangarwa nk’urufite ububasha bwo gukuraho ubudahangarwa ku bacamanza ariko ntirwabikora.
Twambajimana yavuze ko yemeranywa n’Ubushinjacyaha ko ari umucamanza, ko kuva yatangira kubazwa n’Ubugenzacyaha no mu Bushinjacyaha atigeze akurwaho ubudahangarwa nk’uko amategeko abiteganya ngo akurikiranye bityo ko nta mpamvu Ubushinjacyaha bufite bwo kumukurikirana imbere y'amategeko.
Ubushinjacyaha bwo bwari bwagaragaje ko ibyo uyu mugabo avuga nta shingiro bifite ngo kuko yafatiwe mu cyuho.
Kuri ubu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere mu gihe hagitegerejwe ko urubanza mu bujurire ruhabwa itariki yo kuburanwaho akaba yarekurwa cyangwa agakomeza gufungwa.
– Byagenze bite ngo umucamanza yisange yahindutse uregwa?
Ubwo Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 13 ibarizwa mu Irerero rya Paris Saint Germain (PSG) rikorera mu Karere ka Huye yerekezaga mu Bufaransa mu gikombe cy’Isi gihuza bene ayo marerero “PSG Academies World Cup, mu 2022 uwari umutoza wayo Rumanzi David yahise atoroka.
Rumanzi David yatangiye gushaka ibyangombwa byo kwitwa impunzi ariko agira ikibazo cyo kubona ibyangombwa.
Yatangiye kwifashisha Twambajimana Eric bari baziranye mbere ngo amushakire impapuro zigaragaza ko ashakishwa na RIB ku mpamvu za politiki bityo akaba ari zo azifashisha asaba ubuhungiro.
Undi na we yaramufashishije koko amushakira impapuro zihamagaza z’impimbano zamufasha kugaragaza ko mu Rwanda ari gutotezwa na RIB ku mpamvu za politiki ariko ziza gufatirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko Mwenedata Emmanuel hamwe na Twambajimana Eric bahuriye ku kuba bazi neza ko Rumanzi David yatorotse igihugu ubwo yafataga icyemezo cyo kutagarukana n’ikipe yatozaga y’abana, kandi ko yashakaga ubuhungiro mu Bubiligi.
Bwasobanuye ko Rumanzi agitoroka yakomeje kuvugana na Mwenedata kuri whatsApp.
Nyuma yo gukora izo nyandiko Twambajimana yahise azihereza Mwenedata ngo azoherereze Rumanzi David ngo azaziyuzurize azikoreshe ashakisha ubuhungiro.
Mwenedata abazwa mu Bushinjacyaha yavuze ko yemera ko yahawe amahamagara atatu (inyandiko) ya RIB na Twambajimana undi na we ayajyana ku kigo cyohereza inyandiko n’ibindi mu mahanga DHL mu ibahasha (envelope).
Yavuze ko yabonye ayo mahamagara ariko atari yujuje gusa ngo hariho kashe ya RIB ahinduranya envelope arayohereza gusa izi nyandiko zaje gufatirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.
Mwenedata yaburanye ahakana ibyaha byose akekwaho avuga ko gucura umugambi no guhimba inyandiko mpimbano we ntabyo yakoze kuko yasabwe na Rumanzi gufata dosiye ku muntu atazi ngo azayimwoherereze.
Ku rundi ruhande, Twambajimana Eric yaburanye ahakana ibyaha byose akekwaho.








Ibitekerezo 0