Muri Nzeri 2026 ni bwo Ubushinjacyaha bwafunze Nyabyenda bumukurikiranyeho ibyaha bifitanye isano no gucukura nta ruhushya amabuye y’agaciro kuri Site ya Temba mu Murenge wa Rugendabari w’Akarere ka Muhanga hahoze hakorera sosiyete ayobora yitwa Rugendabari Mining Company Ltd ariko yambuwe uruhushya.
Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha birimo icyo gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kunyereza imisoro ya Leta ndetse no kwiba amabuye y’agaciro afite agaciro ka miliyari zisaga 5 Frw.
Bwamusabiye gufungwa by’agateganyo buvuga ko yacukuje amabuye ku giti cye abeshya ko Rugendabari Mining Company ifite uruhushya.
Ubushinjacyaha bwavuze ko nta ruhushya iyi sosiyete ifite rwo gucukura, kandi ko itigeze ihabwa n'Urwego rushinzwe mine, peteroli na gaz (RMB) ibirango bizwi nka Tags byo kujyana amabuye y’agaciro ku isoko.
Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo rwabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye, Umushinjacyaha yagerageje Nyabyenda amusaba kubigaragaza ngo ahite asaba urukiko kumurekura ariko Nyabyenda ntiyabyerekana.
Ibyo byatumye tariki ya 6 Ukwakira 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwemeza ko hari impamvu zikomeye zituma Nyabyenda akekwaho ibyaha aregwa ndetse rutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2026, Nyabyenda yageze ku Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga yambaye imyenda iranga abagororwa yunganirwa n’abanyamategeko batanu, asaba gufungurwa kuko atishimiye icyemezo kimufunga by’agateganyo.
Nyabyenda yabwiye urukiko ko Rugendabari Mining Ltd ari yo yakoze ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuri Site ya Temba mu Murenge wa Rugendabari, Akarere ka Muhanga.
Uyu mushoramari yavuze ko sosiyete ye yari ifite uruhushya kandi ko n’iyo yaba itari irufite, hakabaye hakurikiranwa sosiyete, aho gukurikirana umuyobozi wayo.
Abanyamategeko babwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ko rubonye hari ibyirengagijwe n’Urukiko Rw'ibanze rwa Nyamabuye, rwategetse ko umukiliya wabo afungurwa by’agateganyo.
Umwe mu banyamategeko bunganira Nyabyenda yasabye urukiko kumurekura, agategekwa kutarenga imbi z'igihugu, byanaba ngombwa akambikwa amasaha ameze nk’ayambikwaga abantu mu gihe cya COVID-19 bagenzurirwaho ko batasohotse mu rugo.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Nyabyenda yakoze ibyaha ku giti cye ariko afashwe abeshya ko Rugendabari Mining Ltd ayobora ifite uruhushya.
Umushinjacyaha yavuze ko abandi banyamigabane ba Rugendabari Mining Ltd batigeze bakora ubwo bucukuzi butemewe kuko iyaba ari sosiyete yabukoze, yari kujya isangira ibyo yabonye n’abanyamigabane bayo, ari bo DABA Suppliers byahoze bihuriye kuri urwo ruhushya cyangwa Evergreen yaje kugura imigabane ya DABA Suppliers.
Umushinjacyaha yakomeje avuga ko umwe mu banyamigabane ba Rugendabari Mining yabajijwe akagaragaza ko ubwo bucukuzi butemewe bwakozwe na Nyabyenda gusa.
Umushinjacyaha yongeye kugerageza Nyabyenda nk’uko yari yabikoze mu Rukiko rw’Ibanze, avuga ko niba Rugendabari Mining ifite uruhushya, ikaba yarahawe ‘tags’, igasora ndetse igaha RMB raporo ya buri mezi atatu, ibyo yabyerekana agasabirwa gufungurwa.
Umushinjacyaha ati “Nyabyenda niyereke urukiko ko hari tags yashyize ku mabuye yacukuye mu izina rya Rugendabari Mining Company Ltd kuva taliki 01/8/2024 nk’iyakoraga bizwi nk’uko abivuga, ndahita mpindura imiburanire.”
Umushinjacyaha yongeyeho ati "Nagaragaza ko hari imisoro yatanze mu izina rya Rugendabari Mining Company Ltd, ndahita mpindura imiburanire.”
Icyakora Nyabyenda n’abamwunganira ntibigeze babasha kubigaragaza ahubwo bakomezaga gushimangira ko Rugendabari Mining ifite uruhushya rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihe Umushinjacyaha we yagaragazaga amabaruwa ya RMB agaragaza ko nta ruhushya ifite.
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwatangaje ko ruzatangaza icyemezo tariki 12 Ugushyingo 2026.





Ibitekerezo 0