Uyu mwanzuro watowe ku wa 13 Ugushyingo 2026 muri Komisiyo ya Gatatu y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ibibazo by’imibereho myiza, ubutabazi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
U Rwanda ruri mu bihugu 133 byawushyigikiye kimwe n’u Bufaransa, u Bwongereza, u Burusiya, u Budage, Canada, Australia, Brésil, Afurika y’Epfo, Nigeria, Kenya, Turikiya na Mexique.
Ku rundi ruhande, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu 32 birimo u Bushinwa, u Buhinde, u Buyapani, Arabie Saoudite, Iran, Iraq, Pakistan na Qatar byawurwanyije.
Hari kandi ibihugu 16 byahisemo kutagira uruhande bifata birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Uganda, Bangladesh, Indonesie, Cameroun, Niger, Thailand na Vietnam.
U Rwanda rwashyigikiye uyu mwanzuro nyuma y’imyaka hafi 20 rukuye igihano cy’urupfu mu mategeko yarwo. Mu 2007 ni bwo icyo gihano cyakuweho, gisimbuzwa igifungo cya burundu.
U Busuwisi bwateguye uyu mwanzuro bufatanyije na Mexique, bwagaragaje ko mu gihe abicwa nk’igihano bakomeje kwiyongera, iri tora ritanga ubutumwa bukomeye bw’icyizere.
Bwagize buti “Mu gihe abicwa biyongera, bitanga ubutumwa bukomeye bw’icyizere, bigakomeza uburinzi ku bategereje kwicwa barimo abagore n’abasaza, mu gihe hashimangirwa imanza zitabera. Ubutumwa burasobanutse: nta butabera bwica.”
U Bufaransa bwishimiye ibyavuye muri iri tora, buvuga ko ari intambwe iganisha ku gukuraho burundu igihano cy’urupfu ku Isi.
Bwagize buti “Ni intambwe ikomeye iganisha ku gukuraho iki gihano ku Isi hose. U Bufaransa bukomeje kwiyemeza byimazeyo kugera kuri iyo ntego.”
Raporo ya Amnesty International ku bihano by’urupfu byashyizwe mu bikorwa mu 2025 igaragaza ko nibura abantu 2707 bishwe n’ibihugu nk’igihano cyemejwe n’inkiko mu bihugu 17. Uyu mubare wazamutseho 78% ugereranyije n’abantu 1518 bari bishwe mu 2024.
Mu 2025, nibura abantu 2334 bakatiwe igihano cy’urupfu mu bihugu 48, naho nibura 25.508 bari bagifunzwe bategereje ko icyo gihano gishyirwa mu bikorwa.
Mu Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, abishwe nk’igihano bagabanutse bava kuri 34 mu 2024 bagera kuri 18 mu 2025 muri Somalia na Sudani y’Epfo. Abakatiwe igihano cy’urupfu bo barazamutse cyane, bagera kuri 771, bavuye kuri 443.





Ibitekerezo 0