Ibi yabigarutseho mu iburanisha mu mizi ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi ku wa 12 Ugushyingo 2026.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ku wa 17 Ugushyingo 2025, umwana wahawe amazina ahinnye ya MJ mu rwego rwo kurinda umwirondoro we, yagiye gutira telefone uregwa, na we arayimuha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo MJ yari agarutse kuyimusubiza, uregwa yamusabye kuyijyana mu cyumba, nyuma aza kumusangayo aramusambanya, amutera inda.

Mu bimenyetso Ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko harimo ubuhamya bw'uwo mwana, icyemezo cye cy'amavuko kigaragaza ko yavutse mu 2009, ubuhamya bwa nyina ndetse na raporo ya muganga yemeza ko atwite.

Ubushinjacyaha bwashimangiye ko icyemezo cy'amavuko cya MJ kigaragaza ko yari atarageza ku myaka y'ubukure ubwo icyaha akekwaho gukorerwa cyabaga.

Mu kwiregura, uregwa yahakanye ko yari azi ko MJ ari umwana, avuga ko yamusambanyije azi ko afite imyaka y'ubukure.

Abajijwe impamvu avuga ko yari mukuru, yasobanuye ko uwo mwana ubwe yari yaramubwiye ko afite imyaka 20.

Yagize ati "Twasambanye nzi ko ari mukuru. Twiteguraga no kubana. Ababyeyi bari babizi ko dukundana".

Mu iburanisha, uregwa yanagaragaje ko na we yari akiri umwana ubwo ibyaha akurikiranyweho byabaga, avuga ko yavutse ku wa 30 Ugushyingo 2007.

Icyakora, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iyo tariki y'amavuko itandukanye n'iri mu makuru bufite muri sisitemu, kuko yo agaragaza ko uregwa yavutse ku wa 12 Nzeri 2007.

Umunyamategeko wunganira uregwa yasabye urukiko gusubika iburanisha kugira ngo habanze hamenyekane neza imyaka y'uwo yunganira, hirindwa ko yaburanishwa nk'umuntu mukuru kandi ashobora kuba yari akiri umwana ubwo ibyaha akurikiranyweho byabaga.

Yasabye ko bahabwa igihe cyo gushaka icyemezo cy'amavuko cy'uregwa, kugira ngo urukiko ruzashingire ku makuru yizewe mu gukomeza kuburanisha uru rubanza.

Nyuma yo gusanga hari ukudahuza ku itariki y'amavuko y'uregwa, urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika iburanisha kugira ngo abanze ashake icyemezo cy'amavuko kigaragaza imyaka ye nyakuri.

Biteganyijwe ko uru rubanza ruzasubukurwa ku wa 14 Mutarama 2027.