Ibi byabaye ku wa 17 Ugushyingo 2026, mu Kagari ka Gishweru, Umurenge wa Mwendo, mu Karere ka Ruhango, ubwo umusore witwa Ringuyeneza Thierry yakekwagaho kugerageza kwiba mu nzu y’umuturage witwa Tuyizere.
Amakuru avuga ko Ringuyeneza yari amaze ukwezi afunguwe, nyuma yo kurangiza igihano cy’igifungo yari yarakatiwe kubera icyaha cy’ubujura.
Ababonye ibyabaye bavuga ko Ringuyeneza yari kumwe n’abandi bantu babiri, ubwo bageragezaga kwinjira mu nzu y’umuturage bagamije kwiba.
Nyir’inzu yaje gutabaza, abaturage n’abari ku irondo bahita batabara. Muri uko gushyamirana, babiri mu bakekwagaho ubujura barahunze, mu gihe Ringuyeneza yasigaye ahanganye n’abaturage.
Abaturage bavuga ko uyu musore yarwanye n’abari batabaye, bikarangira akomeretse bikomeye, aza kwitaba Imana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bamenyeshejwe ibyabaye ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’ibanze, bagahita bajya ahabereye icyo gikorwa.
Yasobanuye ko amakuru y’ibanze agaragaza ko abantu batatu bateye aho umuturage acururiza bagamije kwiba, nyir’inzu agatabaza, bigatuma habaho gushyamirana hagati y’abakekwagaho ubujura n’abaturage.
Muri uko gushyamirana, umwe mu bakekwagaho ubujura yarakomeretse, nyuma aza kwitaba Imana.
CIP Kamanzi yavuze ko abantu batanu bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri urwo rugomo, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane uko byagenze.
Ati "Polisi yafashe abantu batanu bakekwaho urwo rugomo kugira ngo harebwe uko byagenze, ubugenzacyaha bwatangiye iperereza"
Polisi y’u Rwanda yaburiye abantu bishora mu bikorwa by’ubujura n’ibindi byaha bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage, ibasaba kubireka kuko bihanwa n’amategeko.
Yanibukije abaturage kwirinda kwihanira, ishimangira ko umuntu ukekwaho icyaha agomba gushyikirizwa inzego zibifitiye ububasha, aho gukorerwa urugomo.
Polisi yashimangiye ko kwihanira na byo ari icyaha gihanwa n’amategeko, mu gihe iperereza ku rupfu rwa Ringuyeneza rikomeje.





Ibitekerezo 0