Urukiko rwa Rubanda mu Bubiligi rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo Pierre Basabose na Twahirwa Séraphin ku wa 9 Ukwakira 2023.
Iburanisha ryatangiye Twahirwa ari we witabira urubanza ariko umunyamategeko Jean Flamme wunganira Pierre Basabose na we yari yitabiriye anagaragaza ko impamvu zatumye umukiliya we atitabira urubanza ari uburwayi amaranye iminsi ndtese icyo gihe yari mu bitaro.
Me Jean Flamme kandi yagaragaje ko Pierre Basabose afite uburwayi bukomeye bwo mu mutwe (trouble mentale de la demence et troubles amnesiques), uburwayi butuma hari ibyo umuntu adashobora kwibuka ari na cyo bashingiragaho bavuga ko adakwiye kuburana.
Kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2023, nibwo Pierre Basabose yongeye kugaragara mu Rukiko kugira ngo akomeze kumva ibyo akurikiranyweho no kugira icyo abivugaho.
Mu iburanisha ry’uyu munsi Urukiko rwumvise abatangabuhamya batandukanye baturutse mu Rwanda, bagaragaza uruhare rwa Twahirwa Séraphin muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyo bazi kuri Pierre Basabose.
Umwe mu batangabuhamya yabwiye Urukiko ko Interahamwe zari zikuriwe na Twahirwa zakoreraga mu marembo y’aho bari batuye mu butaka bari barambuwe bushyirwamo bariyeri yakorerwagamo ibikorwa by’urugomo n’iyicarubozo ku batutsi.
Yavuze ko hari mubyara we watwawe n’Interahamwe witwa Gisimba kandi na n’ubu bataramenya irengero rye.
Umutangabuhamya yabwiye Urukiko ko Twahirwa yakoreraga abagore ibikorwa bibi yanze kuvugira mu ruhame kuko ngo na we yabikorewe byatumye asaba umuhezo ngo atange ubuhamya bw’ibyo yanyuzemo.
Yavuze uburyo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye ahazwi nko kwa Carlos, Interahamwe zikahabasanga zibabwira ko nibasubira mu ngo zabo zizabarinda ariko banga kubyizera. Nyuma bahise bahungira i Nyamirambo ari naho bahuriye n’Inkotanyi zabarokoye.
Yavuze ko ubwo Interahamwe zazaga aho kwa Carlos ari bwo zashukashutse Abatutsi zigamije kubica kuko umuryango wa Roger Ndengeyingoma wiciwe mu nzu uri mu bari bemeye gusubira mu ngo.
Yavuze kandi ko urubyiruko rw’Interahamwe n’abandi bari bayobowe na Twahirwa Seraphin ari bo bakoreshejwe mu kwica Abatutsi, kandi zabaga ziri hose mu Mujyi wa Kigali.
Umushinjacyaha yavuze ko ibyavuzwe n’uyu mutangabuhamya ko i Gikondo ari hamwe mu hantu hari Interahamwe nyinshi ari byo kuko hari inyandiko nyinshi zagiye zibigarukaho.
Me Jean Flamme yagaragaje ko kugeza ubu mu batangabuhamya bajya mu rukiko abenshi bavuga ko ntacyo bazi kuri Pierre Basabose.
Hari undi mutangabuhamya wavuze uburyo Twahirwa yari yarigaruriye umugore w’uwitwa Kamuzinzi aho Interahamwe zamumushyiraga mu gitondo akamwiriranwa zikamusubiza mu rugo ku mugoroba.
Bamubajije uko azi ko Twahirwa yari yaramugize umugore ati "N'umugabo we yari abizi kandi nta kundi yari kubigenza."
Undi mutangabuhamya bamubajije icyo azi ku bikorwa bya Twahirwa avuga ko iwe habaga Interahamwe wahanyura ukaba wanagirirwa nabi.
Bamubajije kandi ku myitozo y'interahamwe yemeza ko yakorerwaga kwa Twahirwa Séraphin no hagati ya Bralirwa no kwa Twahirwa aho rimwe na rimwe bayikoraga bifashishije ibiti babaje nk'imbunda.
Si abo gusa batanze ubuhamya muri uru rukiko hari n’abandi bakomeje kugenda berekana ibikorwa by’ubugome Twahirwa na Basabose bagizemo uruhare.
Iburanisha ry’uru rubanza riracyakomeje kuko biteganyijwe ko ruzasozwa mu ntangiriro z’Ukuboza 2023.



Ibitekerezo 0