Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko agaragaje impungenge z’uko gutanga ubuhamya mu ruhame bishobora kugira ingaruka ku mutekano we.

Uyu mutangabuhamya wo mu muryango wa Safari yasabye ijambo amaze kurahira, mbere y’uko atangira kubazwa. 

Yagize ati “Ubuhamya natanze mbere bwangizeho ingaruka. Ku bijyanye n’umutekano wanjye, sinizeye abantu ndi kumwe na bo.”

Yasobanuye impamvu y’ubusabe bwe agira ati “Nifuzaga kubivuga mu ibanga. Ndasaba umuhezo kugira ngo abo turi kumwe batamenya ibyo mvuga. Ni ku bw’umutekano wanjye.”

Perezida w’iburanisha, Marc Sommerer, yamubajije niba hari uwamukanze mu Bufaransa. Yasubije ko ashobora gushyirwaho igitutu nyuma yo gutanga ubuhamya. 

Sommerer yavuze ko abandi batangabuhamya baragaragaje impungenge nk’iz’uyu mutangabuhamya muri uru rubanza. Mbere y’uko urukiko rufata icyemezo ku busabe bwe, yagize ati “Ntabwo nshinja Safari kuko yampishe.”

Me Domitille Philippart wunganira umuryango wa CPCR uregera indishyi, yasabye ko uyu mutangabuhamya asobanura neza abo avuga ko bari kumwe yavugaga n’impamvu yumva ko umutekano we ushobora guhungabana.

Yavuze ko ibyo bisobanuro byari kumufasha kugira icyo avuga ku cyifuzo cyo kumva uyu mutangabuhamya mu muhezo.

Umushinjacyaha Nicolas Peron yavuze ko mu iburanisha hari havuzwe amakuru y’uko bamwe mu bo mu muryango wa Safari bagerageje kwegera abatangabuhamya kugira ngo batinde gutanga ubuhamya cyangwa bahindure ibyo bazavuga. 

Yavuze ko ibyo biha uburemere impungenge z’uko umutangabuhamya ashobora gushyirwaho igitutu.

Peron yagize ati “Inyungu z’ubutabera zisaba ko abantu batanga ubuhamya mu rukiko badafite ubwoba bwinshi.” 

Me Françoise Mathe wunganira Safari, yavuze ko mu byo uyu mutangabuhamya yari amaze kuvuga, nta gihagije cyashingirwaho mu kwemeza ko hari akaga ashobora guhura na ko.

Iburanisha ryahagaritswe iminota itatu. Risubukuwe, Sommerer yavuze ko urukiko rwashakaga ko umutangabuhamya avuga ibyo azi nta bwoba afite.

Urukiko rwemeje ko uyu mutangabuhamya yumvwa mu muhezo, abari bakurikiye iburanisha basabwa gusohoka.

Safari ari kuburanishwa i Paris ku byaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Urubanza rwe rwatangiye ku wa 17 Ugushyingo 2026, bikaba biteganyijwe ko ruzageza ku wa 14 Ukuboza. 

Mu byo akekwaho harimo kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri bariyeri ya Bigega, izwi nka Chez Premier, i Nyanza mu 1994.