Ubu butumwa bwasobanuriwe mu iburanisha ryo ku wa 23 Ugushyingo 2026, ubwo urukiko rwumvaga Coralie Chevalier wayoboye iperereza ry’u Bufaransa kuri Safari. 

Safari wahoze ari umucuruzi yafatiwe iwe hafi y’umujyi wa Tours, mu Bufaransa rwagati, muri Nyakanga 2023. Urubanza rwe rwatangiye ku wa 17 Ugushyingo, bikaba biteganyijwe ko ruzageza ku wa 18 Ukuboza 2026.

Chevalier yavuze ko abakoze iperereza bumvise abatangabuhamya 50. Bamwe mu babajijwe bavuze Safari mu bayoboraga bariyeri ya Bigega mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bavuze ko yari yungirije Moïse Nyandwi uzwi nka Premier, akamusimbura iyo yabaga adahari.

Mu batanze ubuhamya harimo n’umuvandimwe wa Safari, wavuze ko Safari yari kuri bariyeri kandi ko yandikaga imodoka zahanyuraga. Ikarita abagenzacyaha berekanye mu rukiko yagaragaje ko urugo rwa Safari rwari muri metero 232 uvuye kuri iyo bariyeri.

Chevalier yasobanuye ko kuri bariyeri bahagarikaga abagenzi, bagatandukanya Abatutsi n’abandi. Bamwe mu Batutsi bicirwaga aho, abandi bakajyanwa kwicirwa ahandi. Yavuze ko ubuhamya bwakusanyijwe bugaragaza ko nibura abantu 15 biciwe kuri iyo bariyeri. 

Bamwe mu batangabuhamya bashinje Safari no kugira uruhare mu gitero cya mbere cyagabwe ku bo mu bwoko bw’Abakono.

Chevalier yanasubiyemo ubuhamya bw’uwavuze ko abana be babiri biciwe kuri iyo bariyeri. Yagarutse no ku makuru y’uruhinja rw’amezi atanu rwari rwasizwe bikekwa ko rwapfuye. Muri ayo makuru yatanzwe mu iburanisha, Safari avugwaho kuba yararutwaye, nyuma akarushyikiriza undi muntu.

Umucamanza uyoboye iburanisha, Marc Sommerer, yagarutse ku butumwa bw’amajwi Safari yoherereje umuvandimwe we mbere y’uko atabwa muri yombi. 

Abagenzacyaha bafatiriye mudasobwa ya Safari na telefoni ye. Basuzumye ibiri muri telefone, basangamo ibiganiro bitandukanye, aho Safari yashakaga kumenya ibibazo abagenzacyaha bari babajije abantu ba hafi ye n’ibisubizo batanze.

Mu butumwa bw’amajwi yoherereje umuvandimwe we bahuje umubyeyi umwe, Safari yavuze ko umujandarume yamuhatiye kujya kuri bariyeri, aho ngo yahawe gerenade. Yavuze ko nyuma yaho Canisus Barahira yamuhaye indi. 

Muri ubu butumwa, Safari yemeye ko yari kuri bariyeri ya Chez Premier ubwo Ladislas Mwemerangwe yahicirwaga. Yavuze ko hari abantu biciwe kuri iyo bariyeri, ariko ahakana ko hari uwo yishe. 

Ibindi biganiro byagaragaje ko mushiki we yamugezagaho amakuru y’iperereza kandi agashaka abatangabuhamya bashoboraga kuvuga ibimufasha kwiregura. Hari n’abo mu muryango we bamuburiye ku birego yashinjwaga.

Safari yavuze ko umujandarume yamuhatiye kujya kuri bariyeri. Yemeye ko Abatutsi bahiciwe, ariko ahakana ko yagize uruhare mu bwicanyi. Mu rukiko, yavuze kandi ko yakijije umwana umwe, agacumbikira abandi bana batandatu b’Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Chevalier yavuze ko ubuhamya bwatanzwe butahurizaga ku ruhare rwa Safari. Bamwe bavuze ko batamumenye, abandi basobanura uruhare bavuga ko yagize. Yongeyeho ko abagenzacyaha bagereranyije ibyo abatangabuhamya bavuze n’ibindi bimenyetso byakusanyijwe, kugira ngo basuzume aho bihurira n’aho bivuguruzanya.

Umwe mu bunganira Safari, Françoise Mathe, yabajije impamvu abagenzacyaha bibanze kuri bariyeri ya Bigega kandi hari izindi bariyeri hafi yayo. Chevalier yasubije ko iperereza rye ryibanze ku bikorwa Safari aregwa.

 Abamwunganira banabajije impamvu abagenzacyaha batasuzumye imbere mu nzu ye. Chevalier yasubije ko ibyaha biregwa Safari bitavugwa ko byabereye muri urwo rugo.