Mu busabe bushya bwashyikirijwe Perezida wa IRMCT tariki ya 20 Ukwakira 2026, Ngirumpatse yasabye imbabazi, kugabanyirizwa igihano cyangwa kurekurwa ku mpamvu z’ubutabazi, hashingiwe ku mategeko agenga uru rwego.

Ngirumpatse yafatiwe i Bamako muri Mali ku wa 4 Kamena 1998, akatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ku wa 2 Gashyantare 2012 nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside.

Ubujurire bwe bwakuyeho bimwe mu byo yari yahamijwe, ariko igihano cya burundu kigumaho. Ubu afungiwe muri Gereza ya Sébikhotane muri Sénégal.

Tariki ya 23 Nyakanga 2026, Ngirumpatse yasabye gufungurwa mbere y’igihe, abinyujije ku munyamategeko we, Me Frederic Weyl. 

Tariki ya 4 Kanama, Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, yagaragaje ko usaba atarageza kuri bibiri bya gatatu by’igihano yakatiwe, hashingiwe ku ihame ry’uko igifungo cya burundu gihwanishwa n’imyaka 45.

Uyu mucamanza yasobanuye ko ubusabe bwa Ngirumpatse butagaragazaga umubare w’amagambo abugize, bigaragara neza ko burengeje amagambo 3.000 atagomba kurenga mu nyandiko ishyikirizwa IRMCT.

IRMCT yasobanuye ko Ngirumpatse atigeze asaba uburenganzira bwo kurenza uyu mubare w’amagambo cyangwa ngo atange ibisobanuro by’impamvu zidasanzwe zatumye inyandiko ye iba ndende kurusha uko biteganywa.

Umucamanza Graciela yavuze ko ibyo bidakurikije amabwiriza agenga itangwa ry’inyandiko n’imyanzuro muri IRMCT, bityo ko Ngirumpatse agomba kubikosora vuba.

Mu nyandiko yo gutakamba, Ngirumpatse uhagarariwe na Me Weyl, yavuze ko afite imyaka 87 kandi ko ubuzima bwe bumaze igihe kirekire butameze neza. 

Me Weyl yavuze ko Ngirumpatse yafashwe n’indwara zitandukanye kuva mu 1999, zimwe zikaba zaratumye ajya kuvurirwa i Nairobi mu 2008, ndetse ko ubuzima bwe bwakomeje kuzahara mu myaka ibiri ishize.

Ngirumpatse yavuze ko amategeko asanzwe ateganya ko umuntu usaba kurekurwa mbere y’igihe agomba kuba amaze nibura bibiri bya gatatu by’igihano. Me Weyl avuga ko iryo hame rikwiye kugira umwihariko ku muntu ugeze mu myaka ye kandi ufite ubuzima nk’ubwe.

Bavuga kandi ko amategeko ya Sénégal ashobora gutuma umuntu wakatiwe igifungo cya burundu asaba kurekurwa nyuma y’imyaka 25 mu gihe yitwaye neza muri gereza, kandi ko Ngirumpatse amaze imyaka irenga 25 afunzwe.

Mu byo asaba harimo ko igihano cye cyagabanywa kigashyirwa ku myaka 25 cyangwa ntikirenge 36, urukiko rukemeza ko yarangije igihano cye cyangwa nibura bibiri bya gatatu byacyo, hanyuma akarekurwa. Ngo mu gihe ibyo bitashoboka, asaba kubabarirwa ku gihe gisigaye, akarekurwa ku mpamvu z’ubutabazi.

Ngirumpatse yagaragaje ko aramutse afunguwe, yaguma aho urukiko rwamugenera gutura, keretse habaye ikindi cyemezo kimwemerera kwimuka.

Matayo Ngirumpatse wahamijwe gushishikariza Interahamwe gukora Jenoside, yatakambye, asaba gufungurwa