Ku wa 3 Ugushyingo 2026 ni bwo Urukiko rw'Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza rwaburanishije ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo uyu musore.
Ubushinjacyaha buvuga ko taliki ya 14 Werurwe 2026, uyu mwana wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza yagiye kwahira ubwatsi bw’ingurube, aratinda, atashye nyina amubonana amafaranga 500 Frw.
Ngo mu kumubaza aho yakuye aya mafaranga, yamubeshye ati "Natwaje Mama w'umwana twigana imigozi yo gutera intabire, arayampa.”
Nyina yakomeje gutota umwana we amubaza aho yakuye amafaranga maze amusubiza ko ubwo yahiraga ubwatsi, yasambanyijwe n'uregwa akamuha amafaranga 500 Frw kugira ngo ntabivuge.
Uhagarariye Ubushinjacyaha yabwiye urukiko ati "Umwana ubwe aramushinja, ndetse hari n'abatangabuhamya bamushinja.”
Ubushinjacyaha buvuga ko raporo y'ibimenyetso bya gihanga yagaragaje ko mu gitsina cy'umwana harimo amasohoro.
Buti "Turasaba ko uregwa yakurikiranwa afunzwe by'agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.”
Uregwa yahakanye icyaha ndetse avuga ko uwo munsi yari yiriwe mu gushaka ibyangombwa bisimbura indangamuntu, ko ntaho yahuriye n'uyu mwana.
Uyu musore yabwiye urukiko ko amafaranga uyu mukobwa yari afite, yayahawe n'undi wamusambanyije akarenga akamubeshyera.
Me Mpayimana Jean Paul wunganira uregwa yavuze ko imvugo z'umwana zirimo kubeshya, bityo ko adakwiye kwizerwa.
Me Mpayimana yagize ati "Imvugo y'umwana ntiyashingirwaho kuko yabeshye kuko birumvikana ko atari ubwa mbere abeshye asanzwe abeshya.”
Uyu munyamategeko yabwiye urukiko ko nta mutangabuhamya uvuga ko yabonye umukiliya we byibura ari kumwe n'uyu mwana uretse kuba bavuga ko ibyo gusambanwa umwana babyumvanaga nyina.
Me Mpayimana yavuze ko raporo y'impuguke yavuze ko uturangasano tw'umugabo twabonwe, bivuze ko byagaragaye ko umwana yakozweho kandi umwana ashobora gukorwaho na buri wese.
Me Mpayimana ati "Hashize amezi icyenda umukiliya wanjye afunzwe, nta perereza rindi ryaba rigikorwa, ikindi umukiliya wanjye ntakwiye gufungwa kuko umwana yavuze gusa ko yasambanyijwe kandi abeshya, turasaba ubutabera uwo twunganira akaba yafungurwa.”
Umucamanza yatangaje ko azatangaza icyemezo taliki ya 10 Ugushyingo 2026.





Ibitekerezo 0