Icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake bikekwa ko cyabereye mu Mudugudu wa Gatovu, Akagari ka Uwindekezi, mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe.

Ku wa 12 Ugushyingo 2026 ni bwo nyakwigendera yagurishije isambu na murumuna we amafaranga ibihumbi 100 Frw maze ari n'ijoro nyakwigendera na nyina bajya gusangira inzoga mu kabari.

Uyu musore na nyina bavuye mu kabari, bahise batandukana buri wese ajya aho aba, bucyeye bategereza ko nyakwigendera ajya mu kazi k'ubukarani yari asanzwe akora baraheba, bakinguye inzu yabagamo basanga yatemwe ari kuvirirana bamujyana kwa muganga gusa birangira apfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibiriza yemeje aya makuru avuga ko inzego z'Ubugengenzacyaha zatangiye iperereza.

Ati"Hatawe muri yombi nyina n'umuhungu we wari wanaguze isambu na mukuru we ariwe nyakwigendera kandi iperereza ryatangiye"

Amakuru avuga ko nyakwigendera yari asanganwe amakimbirane n’abo mu muryango we, nyakwigendera yari ingaragu, umurambo we wagiye gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Kigeme naho abakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gasaka iherereye mu Karere ka Nyamagabe.