Mushikiwabo yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Africa24, ubwo yabazwaga ku makuru avuga ko RDC ishobora kuva muri OIF mu gihe yaba yongeye gutorerwa manda ya 2027-2030.

Yagaragaje ko RDC yagize uruhare mu gutegura aya matora kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, itanga umukandida, ahamya ko igihugu gikomeye kidakwiye gufata umwanzuro nk’uyu.

Yagize ati “Aya makuru uvuga ku kuba RDC ishobora kuva muri OIF narayumvise, ariko igihugu gikomeye kandi gifite abaturage benshi ntigikwiye gukangana uko."

Yakomeje ati "Hari inzira yatangiye kandi iki gihugu ubwacyo cyayigizemo uruhare kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, gitanga umukandida, kigira uruhare mu byiciro byose ndetse no mu biganiro n’abakandida byarangiye muri Kamena. Ubu tugeze ku cyiciro cya nyuma, bityo ntibyaba bikwiriye igihugu gikomeye.”

Mushikiwabo yavuze ko nubwo igihugu kimwe gishobora kugira umwanzuro wacyo, OIF itubakiye ku mahitamo yacyo cyonyine.

Ati “Igihugu gishobora kugira umwanzuro wacyo ku rwego rw’igihugu, ariko OIF igizwe n’ibihugu 53 bifata ibyemezo. Nta gihugu gifite ububasha bwo kuburizamo icyemezo cy’ibindi muri uyu muryango. Ni amahitamo y’ibihugu byose, binyuze mu nzira yamaze gutegurwa kandi buri gihugu kigizemo uruhare.”

Yashimangiye ko ashingiye ku makuru akomeje kuvugwa, kugeza ubu atabona RDC ifata icyemezo cyo kuva muri OIF kubera ibizava mu matora.

Ati “Natungurwa cyane. RDC ni igihugu gikomeye ku buryo kidakwiye kwitwara nk’icyivumbura.”

Mushikiwabo ahatanye n’umukandida wa RDC, Juliana Amato Lumumba, Dr. Cumba Ba wa Mauritania na Dacian Ciolos wa Roumanie.