Teganya yagejejwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ku wa 9 Ugushyingo 2026, yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu butumwa Minisitiri Bizimana yatanze nyuma y’iyoherezwa rye, yavuze ko mu 1994 Teganya yari mu mwaka wa nyuma w’amasomo y’ubuvuzi, aho yagize uruhare mu bwicanyi no gufata ku ngufu Abatutsikazi i Butare.

Yanakomoje ku gisobanuro cy’izina rye, avuga ko ibikorwa ashinjwa binyuranye n’ubutumwa bukubiye mu izina “Teganya”.

Yagize ati “Teganya yari yaribagiwe igisobanuro cy’umwimerere cy’izina rye, ‘Teganya’ risobanura ‘kuzigamira ejo hazaza’, ‘guteganyiriza ejo’ cyangwa ‘kuba maso mu byo ukora byose’.”

Minisitiri Bizimana yavuze ko Teganya yatekerezaga ko kuva mu Rwanda akajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byari gutuma adakurikiranwaho ibyaha ashinjwa.

Ati “Mu guhungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Teganya yatekerezaga ko yari ahunze ubutabera, ariko ibyo yari yarateganyije ntibyagenze uko yabitekerezaga. Ubu agomba guhangana n’ingaruka z’ibyaha bye.”

Yakomeje ati “Koherezwa kwe gukurikira urugero rw’abandi bicanyi benshi Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu byagiye byirukana cyangwa byohereza mu Rwanda kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko mbere ya Teganya, Amerika yari yarohereje mu Rwanda abandi barimo Enos Kagaba, Jean Marie Vianney Mudahinyuka uzwi nka Zuzu, Léopold Munyakazi, Marie Claire Mukeshimana, Béatrice Munyenyezi, Oswald Rurangwa na Ahmed Napoléon Mbonyunkiza.

Ibindi bihugu birimo Canada, u Buholandi, Denmark, Norvège, u Budage na Uganda na byo byagiye byohereza mu Rwanda abantu bakekwaho uruhare muri Jenoside.

Hari kandi abandi baburanishijwe mu bihugu bari barahungiyemo, bamwe bahamwa n’ibyaha bagakatirwa ibihano birimo gufungwa burundu.

Minisitiri Bizimana yavuze ko uko imyaka ishira ari na ko ubutabera bukomeza kugera ku bakekwaho uruhare muri Jenoside bari baratekereje ko kujya kure y’u Rwanda byari kubarinda gukurikiranwa.

Ati “Aba bose bakoze Jenoside bari baratekereje ko bashobora guhunga ubutabera bajya kure y’u Rwanda. Baje kumenya, bibagoye, ko icyaha cya Jenoside gihanwa ku rwego mpuzamahanga, hatitawe ku mipaka y’ibihugu.”

Yakomeje ati “Ibyagezweho mu butabera binyuze mu kwirukana abakekwaho ibyaha, kubohereza mu Rwanda, kubaburanisha no kubahamya ibyaha, biha icyubahiro abazize Jenoside. Bihanagura amarira y’abarokotse. Bihumuriza u Rwanda kandi bikagira uruhare mu rugendo rwarwo rwo kwiyubaka."

Minisitiri Bizimana kandi yavuze ko abakekwaho ibyaha bya Jenoside bihishe mu mahanga bakangarana iyo babonye ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi bikomeje kubohereza, kubaburanisha cyangwa kubahamya ibyaha.

Teganya Jean Léonard yageze mu Rwanda ku wa 9 Ugushyingo 2026, ahita atabwa muri yombi
Minisitiri Bizimana yagaragaje ko Teganya yibeshye ko ubutabera butazamukurikirana kuko yabaga muri Amerika