ILPD yigisha abanyeshuri bavamo abacamanza, abashinjacyaha n'abavoka ndetse n’abandi bakora mu y'indi myuga y’abanyamategeko.
Ngabirano yabanje gusobanurira abanyeshuri amategeko mpuzamahanga ku byerekeye uburenganzira bwa muntu binagendanye n'amasezerano ya Loni ndetse n’amasezerano ya Afrika yunze Ubumwe ajyanye n’uburenganzira bwa muntu n’abaturage.
Yagize ati "Iyi myuga yose y’abanyamategeko isangiye inshingano yo kumenya no gushyira mu bikorwa amategeko y'imbere mu gihugu ndetse n'ibyemezo mpuzamahanga byerekeye uburenganzira bwa muntu.”
Ngabirano yakomeje asobanura ko bidashoboka ko uburenganzira bwa muntu burengerwa ku rwego rw’igihugu, inzego z’ubutabera z’ibanze ari zo inkiko, Ubushanjacyaha n’Urugaga rw’Abavoka ziramutse zitigenga ndetse ngo zinigishwe uburenganzira bwa muntu.
Yagaragaje ko inshingano za mbere z’inkiko ari ugusesengura no gushyira amategeko mu bikorwa, bityo kugira ngo inkiko zigere ku cyemezo gisobanutse kandi zitange ubutabera bunonze zigomba kumenya uburenganzira bw’ibanze buteganywa n’amategeko mpuzamahanga.
Ngabirano yabwiye abanyeshuri ko amasezerano mpuzamahanga yerekeye uburenganzira mbonezamubano na politiki (ICCPR) avuga ko buri muntu afite uburenganzira bwo kudahungabanywa no kugira umutekano ku mubiri we.
Yagize ati "Ntawugomba gutabwa muri yombi mu buryo bw'akarengane cyangwa ngo yimwe ubwisanzure bwe hirengagizwa amategeko.”
Yagaragaje ko ku rwego mpuzamahanga, ikibazo gikomeje kuremerera Isi ari abantu bafatwa bagafungwa nta mpamvu zifatika zihari nyamara ingingo ya 9 (1) ya ICCPR, ingingo ya 6 y’Amasezerano y’Uburenganzira bwa muntu muri Afrika ndetse n’ingingo ya 24 y’Igetegeko Nshinya ry’u Rwanda ziteganya ko buri wese afite uburenganzira bwo kwishyira no kwizana ndetse ko nta n’ushobora gufatwa no gufungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ngabirano agasobanura ko gufungwa ari icyemezo cyakagombye gufatwa bwa nyuma ari uko ubundi buryo bwose bwageragejwe ntibutange igisubizo.
Ashingiye ku masezerano ya ICCPR avuga ko umuntu wese utawe muri yombi afite uburenganzira bwo guhita amenyeshwa impamvu yatumye atabwa muri yombi ndetse n'ibyaha akekwaho, yagaragaje kandi ko abavoka bakwiye kujya bibutsa abo bunganira uburenganzira bwabo ku kutishinja ibyaha no guhabwa agaciro ka kimuntu kuva bagifatwa ndetse bakaregera inkiko hakiri kare mu gihe inzego z’iperereza cyangwa iz’Ubushinjacyaha zarengereye uburenganzira bw’uregwa.
Ngabirano yasabye abashinjacyaha kujya batanga ikirego ari uko bafite ibimenyetso bihagije kandi byashatswe mu buryo bwubahirije amategeko, bakubahiriza igihe cy’ifunga ry’agateganyo giteganywa n’amategeko kandi babona ibimenyetso bishinjura uregwa bakihutira kubigeza kuri avoka we.
Yavuze ko inkiko zifite inshingano zo gusuzuma ko buri funga ryakozwe mu buryo bwubahirije amategeko, zigafata ibyemezo bisobanutse kandi zikirinda gushingira icyemezo cyazo ku bimenyetso byabonetse mu buryo butubahirije uburenganzira bw’uregwa.
Umunyeshuri wo muri ILPD, Twahirwa Uwanjye Benitha, yabwiye IGIHE ko bigishijwe ibijyanye n'uburenganzira bwa muntu mpuzamahanga by'umwihariko bo ubwabo mu bijyanye n'amategeko muri bo harimo abazaba abacamanza, abashinjacyaha n'abavoka bareba uko bizabafasha kubishyira mu bikorwa.
Yagize ati "Twigishijwe ko umuntu ukekwaho icyaha ntagomba guhonyorerwa uburenganzira bwe mu gihe icyaha cyaba kitaramuhama kandi n’iyo cyaba cyamuhamye, uburenganzira bwe bugomba kubahwa kugeza n’iyo yaba mu igororero uburenganzira bwe ntibugomba guhonyorwa.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri ILPD, Dr. Yves Sezirahiga, avuga ko mu banyeshuri bafite harimo abashya, abasanzwe biga ndetse n’abagiye gusoza amasomo yabo bityo baba bakwiye kumenya ibyo amategeko ateganya ku muntu n'uburenganzira bwe uko bugomba kubahirizwa by'umwihariko binagendanye n'amategeko.
Yagize ati "Baba bazavamo abacamanza, abashinjacyaha n'abavoka baba bagomba kumenye ibyo amategeko ateganya n'uburenganzira bwa muntu, ari na yo mpamvu twafashe umwanya tukabasobanurira ibijyanye n'uburenganzira bwa muntu kandi tubibigisha kugira ngo babishyire mu bikorwa ari na byo tubifuzamo.”
ILPD isanzwe yakira abanyeshuri batandukanye. Uretse abarimo Abanyarwanda, rinakira Abanyafurika baturuka mu bihugu bitandukanye, ubu abenshi mu banyamahanga baryigano bakomoka muri Gambia, Camaroon, Sudani y'Epfo, Nigeria, Uganda, Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.






Ibitekerezo 0