Uyu muyobozi w’imyaka 29 yatawe muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2023, akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano. Bivugwa ko mu bihe bitandukanye yanyereje umutungo w'arenga 20.000.000 Frw.

Ishami yayoboraga riherereye mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kigina mu Ntara y’Iburasirazuba.

RIB itangaza ko Nsabimana afungiye kuri Sitasiyo yayo ya Kirehe, mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

Ubusanzwe kunyereza umutungo ni icyaha gihanishwa itegeko ryerekeye kurwanya ruswa rivuga ko uwagihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Icyaha cyo guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RIB yongeye kwibutsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora ibyaha nk’ibi birimo icyo kunyereza umutungo ashinzwe kugenzura awukoresha mu nyungu ze bwite n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

RIB ikorera i Kirehe yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cy’imari ukekwaho kunyereza umutungo
RIB ikorera i Kirehe yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cy’imari ukekwaho kunyereza umutungo