Uru rukiko rwafashe umwanzuro kuri uyu wa 30 Ukwakira 2026 mu isomwa ry’ubujurire uyu mwarimu yatanze nyuma y’uko Viola akatiwe gufungwa amezi atandatu asubitse.

Tariki ya 31 Nyakanga, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwahamije Viola icyaha cyo gukubita no gukomeretse, ariko rumugira umwere ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho nyuma yo gusanga nta bimenyetso bihagije bituma kimuhama.

Urukiko rw’ibanze rwari rwategetse kandi ko Viola yishyura umwarimu we indishyi zingana n’ibihumbi 700 Frw zikubiyemo igihembo cya Avoka, amafaranga y’ikurikiranarubanza, amagarama n’indishyi z’akababaro.

Mu urubanza rw’ubujurire rwabaye ku wa 9 Ukwakira, uyu mwarimu yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko impamvu zikomeye zatumye ajurira ari uko cyemezo ari uko atanyuzwe n’indishyi y’akababaro yahawe.

Yavuze ko akwiriye guhabwa byibura indishyi ya miliyoni 5 Frw kuko kuva ibyo byamubaho hari amafaranga menshi akoresha mu kwishyura umuganga w’indwara zo mu mutwe, umufasha guhangana n’ihungabana yagize ndetse ko telefone ye yangiritse ubwo yakubitwaga n’uyu munyeshuri.

Kuri uyu wa 30 Ukwakira, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Viola ahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, bityo ko akatiwe igifungo cy’amezi atandatu, akaba agomba no kwishyura ihazabu y’ibihumbi 100 Frw no kwishyura indishyi ya miliyoni 5 Frw.

Uru rubanza rukomoka ku bushyamirane bwabaye ku wa 4 Kamena 2026 hagati ya Viola Eli Bibi n’umwarimu we ushinzwe gushyira amanota muri ‘system’ ya kaminuza.

Uyu munyeshuri wari mu mwaka wa kane wa kaminuza yari asigaje igihembwe kimwe ngo arangize amasomo. Bapfuye amanota y’isomo yari yaratsinzwe.

Umwarimu yavuze ko nyuma yo gushyira ayo manota muri ‘system’ ya kaminuza ari bwo uyu munyeshuri yahise amusagarira, arakamukubita kugeza ubwo amukomeretsa.

Uyu munyeshuri ngo yamushinjaga ko ari we utuma atsindwa ndetse ngo yabwiye mwarimu we amagambo amutera ubwoba ko azamwica.