Popović yanditse igitabo 'Blueprint for Revolution' cyasohotse mu 2015. Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko ko cyifashishijwe mu mahugurwa yitabiriwe n’abiganjemo abayoboke b’ishyaka DALFA Umurinzi rya Ingabire, aho bahugurwaga ku buryo bakuraho ubutegetsi bifashishije inzira zitarimo urugomo.
Ingabire yireguye avuga ko aya mahugurwa atateguwe na DALFA Umurinzi, ko atari abayoboke b’iri shyaka gusa bayitabiriye kandi ko na we nta ruhare yayagizemo. Yabwiye urukiko ko ibimenyetso byose Ubushinjacyaha bwerekanye nta bihamya ko ibyo avuga ari ukuri.
Yageze kuri iki gitabo, agaragaza ko inyigisho zikubiyemo zidahamagarira abantu gukuraho ubutegetsi binyuze mu nzira zirimo urugomo. Abanyamategeko be basobanuye ko iki gitabo cyifashishwa mu mashuri menshi, cyane cyane mu biga mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Ku wa 6 Ukwakira 2026, Me Gatera Gashabana yasabye urukiko ko rwazatumiza Popović kugira ngo asobanure ibikubiye muri iki gitabo; ibyo babona ko byakwifashishwa nk’ubuhamya bushinjura Ingabire.
Me Gatera yagize ati “Twasanze byaba byiza gutumiza Srđa Popović nk’inshuti y’urukiko. Tukaba dusanze uyu mugabo, kubera ko ari we wanditse icyo gitabo, aje nk’umutangabuhamya yazasobanurira urukiko niba icyo gitabo kigamije kwigisha gukuraho ubutegetsi cyangwa kwigisha amahame yo gukemura ibibazo nta mvururu.”
Perezida w’Iburanisha yabwiye abanyamategeko ba Ingabire ko kwemeza abatangabuhamya n’ibimenyetso byagombaga kuba byarakorewe mu iburanisha ry’ibanze ryabaye tariki ya 17 Kamena 2026, Me Gatera amubwira ko bagitakamba.
Umucamanza yavuze ko mu iburanisha ry’ibanze, ubusabe bwose bwahawe umurongo, yibutsa Me Gatera ko urubanza ruri kuburanishwa mu mizi kandi ko Ingabire yireguye, bityo ko bakwiye kwirinda ibyatuma ruhagarara.
Kuri uyu wa 7 Ukwakira 2026, Me Bruce Bikotwa na we yasabye ko Popović yatumizwa nk’umutangabuhamya ushinjura Ingabire, binyuze mu gusobanura niba ibikubiyemo bigamije guhirika ubutegetsi mu nzira y’urugomo cyangwa ibindi.
Me Bikotwa yagize ati “Twasabye kandi dukomeza no gusaba ko uyu mutangabuhamya, Srđa Popović, wanditse Blueprint for Revolution yatumizwa akaza muri uru rubanza nk’umutangabuhamya ushinjura kugira ngo bifashe urukiko kubona ko intego ya kino gitabo ari uguhindura ubutegetsi hakoreshejwe inzira itarimo urugomo.”
Uyu munyamategeko yavuze kandi ko uyu mutangabuhamya yafasha urukiko kumenya ko amahugurwa yitabiriwe na bamwe mu bareganwa na Ingabire atari agamije gukuraho ubutegetsi buriho.
Ati “Tukaba tubona ko kugira ngo hazatangwe ubutabera, ko Srđa Popović yaza imbere y’uru rukiko.”
Urubanza rwa Ingabire n’abo bareganwa ruzakomeza tariki ya 8 Ukwakira, akomeza kwiregura.






Ibitekerezo 0