Barafinda yatawe muri yombi muri Mutarama 2026, akekwaho gutangaza amakuru y’ibihuha, kwangisha rubanda ubutegetsi buriho no guteza imvururu cyangwa ibidugararo muri rubanda.
Muri Werurwe 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze kimufunga by’agateganyo mu gihe ategereje kuburanishwa mu mizi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Ukwakira 2026, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwari ruhagarariwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi rwari rugiye kuburanisha urubanza rwa Barafinda.
Barafinda udafite umunyamategeko umwunganira yitabye urukiko. Ubushinjacyaha na bwo bwari buhari, buhagarariwe n’Umushinjacyaha umwe.
Mbere y’uko urubanza rutangira, Perezida w’Iburanisha yabajije Barafinda niba yarabonye inyandiko ikubiyemo ikirego cy’Ubushinjacyaha, asubiza ko atayibonye.
Barafinda yahise avuga ko ahubwo yatanze ikirego cyihutirwa mu Rukiko Rukuru gisaba gufungurwa by’agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi kandi ko urubanza ruzaburanishwa tariki ya 18 Ugushyingo 2026.
Hanze y'urukiko, umuntu wa hafi mu muryango wa Barafinda yavuze ko atazi impamvu uregwa yatanze ikirego cyihutirwa, ariko ko ishobora kuba ari impamvu bwite.
Umucamanza yabajije Barafinda niba uko abyumva, ikirego cyihutirwa yatanze cyatuma urubanza rwo mu mizi rusubikwa, asubiza icyo ashyigikiye ari uko hakorwa ibikurikije amategeko, agaragaza ko yakwihangana agategereza umwanzuro uzatangwa kuri iki kirego.
Umushinjacyaha yahawe ijambo, abwira urukiko ko niba hateganyijwe urubanza ku kirego cyihutirwa cya Barafinda, urubanza rwe mu mizi rwasubikwa.
Perezida w’Iburanisha yanzuye ko mu rwego rwo kubahiriza imigendekere myiza y’urubanza n’uburenganzira bw’uregwa, urubanza rwo mu mizi rwa Barafinda rwimuriwe ku itariki ya 30 Ukuboza 2026.
Umucamanza yagaragaje ko urubanza rushingiye ku kirego cyihutirwa Barafinda yatanze rushobora kugira ingaruka ku rwo mu mizi, bityo ko ari yo mpamvu bisaba gutegereza umwanzuro uzaruvamo.






Ibitekerezo 0