Iki gitabo gikubiyemo izi nyandiko cyamuritswe ku wa 13 Gashyantare 2026, ndetse byagaragajwe ko kizagira n’uruhare rukomeye mu kugabanya guhashya abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bajyaga bagoreka amateka bitewe n’ubushakashatsi butari bwo bagiye basoma mu bihe bitandukanye.

Akenshi usanga ubushakashatsi bwerekeye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bukorwa n’abanyamahanga bataba bazi neza ibijyanye na yo, gusa kuri iyi nshuro bwakozwe n’abanyamategeko b’Abanyarwanda mu rwego rwo gukomeza kwerekana ibijyanye na yo ndetse n’uburyo ibyemezo by’ubutabera byagize uruhare mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge hagati y’Abanyarwanda.

Iki gitabo gikubiyemo inyandiko enye z’ingenzi zigaruka ku mateka y’ubutabera bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Zimwe mu nyandiko ziri muri iki gitabo zigaruka no kuba mu Rwanda harakuweho igihano cy’urupfu mu 2007, ibintu abaturage bakeneye kumenya kuko ari ubutabera bubareba.

Gusoma iki gitabo bishobora kugufasha kumenya uko gukuraho icyo gihano byafashije muri politiki y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Indi nyandiko ijyanye na politiki y’igihugu ariko igahuza ibyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’u Burayi bikora mu bijyanye n’ubutabera, ibi bigaragaza ko hari ibyo u Rwanda rukeneye kwigira kuri Afurika ndetse no mu Burayi ku bijyanye no gutanga ubutabera buhamye.

Mu bindi bikubiyemo harimo gutanga indishyi ku bakorewe Jenoside, kureba icyo amategeko abivugaho n’uburyo byakozwe, kureba icyo Abanyarwanda bashima ndetse n’icyo bumva cyakorwa neza kurushaho.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD), Dr. Muyoboke Karimunda Aimé yagaragaje ko izi nyandiko zije kugabanya icyuho cy’amakuru ajyanye n’ubutabera bw’u Rwanda akenshi wasangaga avugwa n’abanyamahanga gusa.

Ati “Hari igihe wasangaga amakuru avugwa ku Rwanda ari amakuru aturuka ku nyandiko z’abari mu mahanga gusa, ni iby’agaciro kuba Abanyarwanda ubwabo batangiye kuvuga amakuru ku butabera n’amategeko y’u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko bagiye gukomeza gushyira imbaraga mu bushakashatsi bugamije gusobanurira Abanyarwanda amateka ajyanye n’uburyo ubutabera bwagiye bugira uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga n’ubutwererane hagati y’ibihugu muri Minisiteri y’Ubutabera, Dr. Wibabara Charity, yashimiye abafashe umwanya bakandika izi nyandiko kuko ziri ku rwego mpuzamahanga ndetse ko zizafasha benshi gusobanukirwa amateka y'ubutabera bw'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Icyo nabashimira ni uko mutagumanye amateka yacu mu mutwe ahubwo ko twabishyize mu nyandiko kubera ko burya iyo tutanditse ku mateka yacu abandi baratwandikira kandi bakabisohora ku rwego mpuzamahanga.”

Abifuza gusoma iki gitabo bashobora kugisanga ku masomero ya ILPD i Kigali n’i Nyanza ndetse no ku rubuga rwa ‘Rwanda Law Journal’, nyura aha

Hamuritswe inyandiko zikuraho urujijo ku butabera bw’u Rwanda bwa nyuma ya Jenoside
Hamuritswe inyandiko zikuraho urujijo ku butabera bw’u Rwanda bwa nyuma ya Jenoside
Abanditsi b'iki gitabo cya Rwanda Law Journal bashimiwe umuhati bagaragaje
Abanditsi b'iki gitabo cya Rwanda Law Journal bashimiwe umuhati bagaragaje
Igikorwa cyo kumurika iki gitabo kitabiriwe n'abanyamategeko mu ngeri zose barimo abanyeshuri, abarimu muri kaminuza, abashinjacyaha, abavoka  n'abandi
Igikorwa cyo kumurika iki gitabo kitabiriwe n'abanyamategeko mu ngeri zose barimo abanyeshuri, abarimu muri kaminuza, abashinjacyaha, abavoka n'abandi
Denis Bikesha ni Umwarimu w’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda akaba ari na we mwanditsi mukuru w’iki gitabo yashimiye ILPD yagize uruhare mu kucyandika
Denis Bikesha ni Umwarimu w’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda akaba ari na we mwanditsi mukuru w’iki gitabo yashimiye ILPD yagize uruhare mu kucyandika
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Assoc. Prof. Kayihura Muganga Didas yavuze ko inyandiko nk'izi zikubiye mu gitabo kigaruka ku butabera bw'u Rwanda zigira uruhare mu gutuma abanyeshuri batangira gukora ubushakashatsi

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga n’ubutwererane hagati y’ibihugu muri Minisiteri y’Ubutabera, Dr Wibabara Charity, yashimiye abafashe umwanya bakandika izi nyandiko  kuko ziri ku rwego mpuzamahanga

Dr. Prosper Simbarashe Maguchu ni umwe mu bagize uruhare mu gukosora igitabo cya Rwanda Law Journal
Dr. Prosper Simbarashe Maguchu ni umwe mu bagize uruhare mu gukosora igitabo cya Rwanda Law Journal
Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo muri ILPD, Dr. Sezirahiga Yves ni umwe mu banditse ingingo muri iki gitabo igaruka ku gutanga indishyi ku bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Karimunda Aimé yagaragaje ko izi nyandiko zikubiye muri iki gitabo zije kugabanya icyuho cy’amakuru ajyanye n’ubutabera bw’u Rwanda wasangaga ashyirwa hanze n’abanyamahanga

Perezida w’Akanama Ngishwanama k’Ubuhuza ku manza zaregewe inkiko, Prof. Sam Rugege ni umwe mu bitabiriye igikorwa cyo kumurika igitabo gikubiyemo inyandiko zigaragaza amakuru ajyanye n'ubutabera bw'u Rwanda