Visi Meya Dusabe n'abo bareganwa batawe muri yombi ku wa 27 Ukwakira 2026, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa yagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wari ugamije kugeza amazi ku Ishuri Ribanza rya Mukomacara, mu Karere ka Gisagara, wari ufite agaciro ka miliyoni 28 Frw.
Kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2026 nibwo Visi Meya Dusabe Denise, umuyobozi wa RIB mu Karere ka Gisagara Rangira Anicet, Umuyobozi w'Ishuri rya François D'Assize ryo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara Padiri Kayumba Maurice ndetse na Nkurunziza Octave bagejejwe ku Rukiko Rw'ibanze rwa Ndora saa mbili na makumyabiri nine bari mu modoka ebyiri z'Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha bambaye amapingu ku mubako.
Saa Tatu n'iminota makumyabiri ni bwo umucamanza umwe n'umwanditsi w'Urukiko binjiye mu cyumba cy'iburanisha maze umucamanza ahagurutsa abaregwa.
Abaregwa bose bahagurutse n'abunganizi babo mu mategeko batandatu maze umwe mu banyamategeko wunganira Rangira Anicet avuga ko bafite inzitizi muri uru rubanza.
Ati"Twagize ikibazo ntitwabonye dosiye y’ibyo abakiliya bacu babajijwe muri RIB kandi dukeneye kubibona kugira ngo duhereho twiregura mbere y'uko urubanza rutangira"
Nkurunziza Octave ukekwaho kuba komisiyoneri mu cyaha cya ruswa aregwa we yasabye urukiko ko urubanza rwasubikwa.
Ati"Ndasaba ko urubanza rwasubikwa kuko umwunganizi wanjye adahari"
Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba batarabonye dosiye ya RIB ntabyo bari bazi babyumviye mu Rukiko.
Uhagarariye ubushinjacyaha yagize ati"Twe n'ubu twahita tubishyira muri system tubanje gukora 'download' tukabibaha naho uvuga ko atunganiwe, kunganirwa ni uburenganzira bwe urukiko ruzabisuzume"
Abaregwa n'abunganizi babo basabye ko bahabwa umwanya uhagije bakazabanza kuganira n'abakiliya babo kubyo babajijwe ubwo bari muri RIB.
Umucamanza yafashe icyemezo cyo gusubika urubanza atangaza ko ruzasubukurwa ku wa 24 Ugushyingo 2026.
Ku wa 16 Ugushyingo 2026 nibwo Visi Meya Dusabe, umuyobozi wa RIB mu karere ka Gisagara Rangira, Padiri Kayumba na Nkurunziza bavanwe i Kigali bari bafungiye maze Visi Meya Dusabe, umuyobozi wa RIB mu Karere ka Gisagara Rangira na Padiri Kayumba bafungirwa mu Karere ka Huye naho Nkurunziza akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ndora mu Karere ka Gisagara.
Ku wa 3 Ugushyingo 2026 Dr. Murangira yabwiye abanyamakuru ko hari umuterankunga wageze kuri iri shuri, asanga nta mazi ahari, yiyemeza kuritera inkunga maze hakorwa ingengo y’imari yasabwaga, bemeza miliyoni 28 Frw kuko amazi yagombaga gukurwa ku isoko.
Yasobanuye ko Padiri Kayumba, nk’umuntu wari ufitiwe icyizere, ari we wahawe aya mafaranga, cyane ko ari na we wari warahawe ayo kubaka iri shuri.
Dr. Murangira yavuze ko umuterankunga yamenyesheje Visi Meya Dusabe ikibazo cyahabaye nk'umuyobozi wari witabiriye umuhango wo gutaha ishuri, na we atumizaho Padiri.
Bikekwa ko ubwumvikane bwa Padiri Kayumba na Visi Meya Dusabe, bwatumye umuterankunga yitabaza Umuyobozi wa RIB mu Karere, Rangira Anicet, kugira ngo akurikirane ikibazo ariko haza kubamo ubwumvikane bwo gusaranganya amafaranga.
RIB yavuze ko miliyoni 23 Frw yagarujwe ari ayo Padiri Kayumba yagiye aguriza abantu kugira ngo bazamwungukire ariko abo bantu ntaho bahuriye n’iyi dosiye.
Aba bantu bose uko ari bane bakurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, ndetse no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano





Ibitekerezo 0