Ku gicamunsi cyo ku wa 12 Ugushyingo 2026 ni bwo umugabo ukekwa yatawe muri yombi.
Byabereye mu Mudugudu wa Sanzu, Akagari ka Cyiri mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara.
Ukekwa yarimo arwana na mushiki we kubera amakimbirane bari basanzwe bafitanye, nyakwigendera yabonye abana be barwana ajya kubakiza umuhungu we amutera umugeri ahita apfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gikonko Sibomana Damien yabwiye IGIHE ko ukekwaho kwica nyina yamuteye umugeri.
Yagize ati"Yamuteye umugeri yikubita hasi ahita apfa, RIB yatangiye iperereza"
Gitifu Sibomana yasabye abaturage kwirinda amakimbirane hagati yabo kuko nta mumaro kandi uwajya agirana ikibazo n'undi bakwiye kujya begera ubuyobozi akaburegera.





Ibitekerezo 0