Gasana wiyise Dusabe Franky yaburaniye mu nkiko zo muri Norvège, asaba kutoherezwa kuburanira mu Rwanda, gusa ubusabe bwe bwateshejwe agaciro maze inkiko zaho zitegeka ko agomba kuburanira mu Rwanda, ubu akaba afungiye mu Igororero rya Nyanza.

Gasana w’imyaka 54 yoherejwe na Leta ya Norvège mu 2025. 

Ubushinjacyaha bushinja Gasana ibyaha bibiri, ari byo kwica nk'icyaha cya Jenoside no gushishikariza abantu gukora Jenoside.

Buvuga ko hagati ya tariki ya 9 na 10 Mata 1994, Gasana ari kumwe n'abandi, bakoze Jenoside.

Ubushinjacyaha busobanura ko ubwo Gasana yari iwabo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, yahuye n'abantu abashishikariza gukora Jenoside aho yababwiye ngo “Tugomba gushakisha aho Inyenzi zisigaye kuko ari abanzi b'igihugu.”

Bwavuze ko nyuma yo kuvuga aya magambo, abantu bumviye Gasana wari ujijutse kuko yari agiye kurangiza amashuri yisumbuye.

Gasana ashinjwa kujyana n’abandi, bafata Umututsikazi, bamujyana mu mugezi wa Secoko, bamujugunyamo ariko arahagama, amazi ntiyamutwara maze Gasana amukubita igisongo, aramwica kandi ko ibyo byemezwa n’abatangabuhamya babibonye.

Mu rubanza rwabaye ku wa 22 Ukwakira 2026 mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza, Gasana yireguye avuga ko atemera ibyaha ashinjwa.

Me Kazeneza Théophile, umwe mu banyamategeko bunganira Gasana, yavuze ko icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside cyavuzwe n'umutangabuhamya umwe kandi ko uburyo yakivuzemo mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha ndetse no muri Norvège butandukanye.

Yagize ati "Na we ubwe ubivuga, n’aho icyaha cyabereye ntabwo ahahuza.

Me Kazeneza yakomeje avuga ko umukiliya we yari  umunyeshuri mu mashuri yisumbuye ku buryo atari gushishikariza abantu bamuruta gukora Jenoside. 

Yagize ati "Nyakubahwa Perezida w'Inteko iburanisha, Dusabe Franky uri imbere yanyu nta kintu yari ashinzwe, ntiyari umuyobozi kandi n’abo batangabuhamya bamushinja ntaho ahuriye na bo, ntibanaziranye."

Me Ngabonziza Joseph na we wunganira Gasana yavuze ku Mututsikazi Gasana ashinjwa kwica, abatangabuhamya bamuvugaho ibitandukanye.

Yagize ati "Ni byo koko umwana yarapfuye ariko uburyo abantu babiri bamushinja babivuga  ntibavuga bimwe kandi mu nyandikomvugo zakorewe muri Norvège, umwe mu batangabuhamya bashinja yavuze ko yashutswe na mugenzi we kugira ngo abeshyere Gasana François kandi umushinja anafitanye amakimbirane na nyina wa Gasana.”

Umucamanza yatangaje ko urubanza ruzakomeza ku wa 30 Ukuboza 2026.