Ibi yabitangarije mu mahugurwa ku buzima bwo mu mutwe, aho basobanuriwe ingaruka nziza byagira mu kazi bakora.
Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu imaze iminsi itanu ihugura abapolisi, abasirikare, abacungagereza, abagenzacyaha n'abashinjacyaha, ibasaba kwirinda iyicarubozo ryakorerwa abafungwa.
Ku wa 27 Ugushyingo 2026, Dr. Iyamuremye yavuze ko umuntu akwiye guhora abonwa nk’umuntu, aho kubonwa mu ishusho y’icyaha akekwaho cyangwa yahamijwe.
Yagize ati "Umuntu ashobora gukora icyaha, yagororoka akongera kuba kimwe n'abandi."
Dr. Iyamuremye yakomeje avuga ko umuntu ashobora kwakira nabi umugororwa maze na we nyuma akaba yakwisanga mu igororero.
Ati "Mu igororero tuhafata nk'ihaniro aho kuhafata nk'ahatangirwa serivisi."
Dr. Iyamuremye yasabye abatanga ubufasha mu butabera ko bakwiye kwikuramo imyumvire y’uko uri mu igororero ari mu gihano, kandi bakanamufasha kuzabana n’abandi mu gihe asohotse mu igororero.
Yagize ati "Igihe cyose uhaye serivisi umuntu, ujye uyimuha nk'umuntu nka we kuko ahari nawe ushobora kuhisanga bityo uba ugomba gutanga serivisi nziza."
Edmond Karenzi yashimiye Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu kuko mu minsi bamaze bahugurwa yari ingenzi mu kazi kabo.
Yagize ati "Turabizeza ko ubwo tumaze guhugurwa hari ikintu kinini bigiye guhindura mu mikorere yacu mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bwa muntu cyane ku bantu badafite uburenganzira bwuzuye, ari bo abagororwa cyangwa abafungwa baba bari muri kasho."
Komiseri Umutoni Aissa wahagarariye Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, yashimiye abitabiriye amahugurwa kuba bumvise akamaro kayo.
Yagize ati "Kumva ko umuntu ufashwe afungiye kuri sitasiyo abazwa ndetse agakurikiranwa mu butabera kugeza arangije igihano cye mu igororero akwiye guhabwa uburenganzira bugenewe ikiremwamuntu."
Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yagaragaje izakomeza ibikorwa byo gukumira iyicarubozo n’ibindi bikorwa cyangwa ibihano by’ubugome bidakwiye umuntu cyangwa bimutesha agaciro byakorerwa umuntu aho ari ho hose mu gihugu.









Ibitekerezo 0