Uyu mukinnyi yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira ku wa 8 Ugushyingo 2026, nyuma yo gukekwaho gukubita no gukomeretsa umukobwa bari bahuriye mu icumbi ry’abashyitsi riherereye mu Murenge wa Runda.
Uyu mukobwa yashinjaga uyu mu kinnyi ko nyuma yo kumusaba ko baryamana, akabyanga byatumye habaho gushyamirana ari bwo uyu mukobwa yitabazaga inzego z'umutekano.
Amakuru IGIHE ifite ni uko kugeza ubu uyu mukinnyi yamaze kwiyunga ku bwumvikane n’uyu mukobwa nyuma yo kwemera icyaha no kumusaba imbabazi.
Polisi y’u Rwanda yari yemeje ko Byiringiro Lague yafashwe akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, akaba yari akiri mu bugenzacyaha, dosiye ye ikaba yari itarashyikirizwa ubushinja cyaha.
Byiringiro Lague ni umukinnyi wanyuze mu makipe atandukanye arimo APR FC na Police FC, ndetse yanakiniye ikipe y'igihugu Amavubi.
Yanakiniye Sandvikens IF yo muri Suède, mbere yo kugaruka mu Rwanda akerekeza muri Police FC muri Mutarama 2025.
Kugeza ubu, Lague yamaze gutandukana na Police FC nyuma y’uko amasezerano ye arangiye mu mwaka w’imikino wa 2026.





Ibitekerezo 0