Tariki ya 28 Nzeri 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro tariki ya 3 Nzeri, cy’uko abaregwa uko ari 13 bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ubwo iminsi 30 yari igiye kurangira, tariki ya 2 Ukwakira Ubushinjacyaha bwatanze ikindi kirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, busaba ko abaregwa bongererwa iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo mu gihe bategereje kuburana mu mizi.

Tariki ya 19 Ukwakira, Ubushinjacyaha bwatanze ikirego cyihutirwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, busaba ko abakozi babiri bo muri Rwanda FDA n’ab’uruganda Kerry Taste and Nutrition bafungurwa by’agateganyo.

Abarekuwe hashingiwe ku busabe bw’Ubushinjacyaha ni Mahoro Christian na Kangabe Benitha ba Rwanda FDA na Kayihura Belinda ushinzwe umusaruro mu ruganda Kerry Taste na Alphan Peter Hamuduni ushinzwe amasoko muri uru ruganda rutunganya ibitera impumuro n’uburyohe.

Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko ko busaba ko aba bantu bafungurwa by’agateganyo kuko impamvu zikomeye zatumaga bakomeza gufungwa by’agateganyo zitagihari.

Impamvu Ubushinjacyaha bwashingiragaho busaba ko bakomeza gufungwa by’agateganyo zirimo ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge kandi bikaba bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Tariki ya 22 Ukwakira, Ubushinjacyaha bwavuze ko kubera ubunini bwa dosiye, butabashije kurangiza iperereza, bityo ko ari yo mpamvu busaba indi minsi 30 mu gihe abaregwa baba bakomeje gufungwa by’agateganyo.

Umunyamategeko wa Ntihanabayo yibukije urukiko ko Ubushinjacyaha bwashinje Kerry Taste gukora nta byangombwa, yibaza impamvu abakozi babiri b’uru ruganda barekuwe by’agateganyo, we agakomeza gufungwa.

Uyu munyamategeko yavuze ko uru ruganda rwangirijwe ibitari munsi ya miliyari 14 Frw, asobanura ibirimo inzoga zarwo zamenwe, nyamara ngo rufunzwe by’agateganyo, agaragaza ko ibyakozwe binyuranyije n’amategeko.

Umunyamategeko wa Twahirwa Fulgence wari ushinzwe umusaruro muri Ingufu Gin, yavuze ko bishoboka ko Ubushinjacyaha bugikora iperereza ariko abaza igihe rizarangirira n’impamvu bo batafungurwa nk’abandi barindwi bamaze gufungurwa kuva iyi dosiye yafungurwa.

Twahirwa yasabye gufungurwa by’agateganyo kuko ngo atigeze abangamira iperereza, umunyamategeko we abaza icyo iminsi 30 ya mbere yakoreshejwe niba iperereza rigikorwa.

Dr. Nyirimigabo Eric wa Rwanda FDA yavuze ko aregwa ibyaha bifitanye isano n’ubugenzuzi bwakorewe muri Kerry Taste na Ingufu Gin, agaragaza ko icyemezo kirekura abakozi ba Kerry cyagenderwaho na we agafungurwa by’agateganyo.

Me Mutangana Jean Bosco wunganira Dr. Nyirimigabo yabajije impamvu umukiliya we akomeza gufungwa kandi abakozi ba Kerry Taste and Nutrition bo barafunguwe.

Dr. Nyamwasa Innocent wo muri Rwanda FDA yavuze ko afite uburwayi bukomeye kandi ko abifitiye ibimenyetso, mu minsi 75 yari amaze afunzwe ataravurwa kandi ko afite umugore ukuriwe, ukeneye kwitabwaho n'umuntu umuri hafi.

Dr. Nyamwasa kandi yasabye urukiko gutegeka ko afungurwa by’agateganyo kugira ngo ajye kwivuza, anite ku mugore we, kuko ngo ntaho yatoroka ajya.

Niyigena Claudine wari ushinzwe ubugenzuzi muri Rwanda FDA yavuze ko kuva yafungwa ataravugana n’umugabo we ukorera mu ntara, kandi ko iyo ahamagaye umwana we, yanga kumuvugisha kuko yahungabanye ndetse ko kwiga na byo bisigaye bimugora.

Niyigena yafashwe n'ikiniga, ararira, asobanura ko kubera ko abana be nta mubyeyi bafite ubitaho kuko umugabo we atakoroherwa no gukora ataha, bacumbikishijwe mu rundi rugo.

Prof. Emile yavuze ko afite inshingano nyinshi mu nzego mpuzamahanga z'ubugenzuzi, agaragaza ko gufungurwa by'agateganyo kwe bitamugirira akamaro wenyine kuko akorera mu nyungu rusange.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwahamagaje abo muri Ingufu Gin barimo Ntihanabayo, bamenyeshwa ko hari ikindi cyaha bakekwaho, barisobanura, busobanura ko ari yo mpamvu iperereza rikomeje.

Bwasobanuye ko gufungurwa by’agateganyo kw’abantu bane ari ibintu bisanzwe, kandi ko bigaragaza umusaruro w’iperereza bukomeje, bityo ko bukeneye indi minsi kugira ngo bukomeze akazi.

Urubanza ku busabe bwo kongera abarega iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo ruzasomwa tariki ya 29 Ukwakira 2026, saa munani z’igicamunsi.

Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko ko hari ikindi cyaha bukeka ko bantu bo muri Ingufu Gin
Abantu icyenda mu bakurikiranywe muri iyi dosiye ni bo bagifunzwe by'agateganyo
Prof Emile Bienvenu wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA ari mu bagifunzwe by'agateganyo